Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu umukecuru yasanze mu nzu iwe aryamye aho arwariye, yagiyeyo nyuma yo guhengera nta bandi bahari.
Iki cyaha gikekwa kuri uyu musore cyabaye ku manywa y’ihangu saa sita, muri iki cyumweru ku ya 03 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana.
Uyu musore akekwaho gufata ku ngufu umugore w’imyaka 52 utuye muri aka gace, aho yamusanze mu nzu, nyuma yo gucunga akabanza akamenya amakuru ko nta wundi muntu uri muri urwo rugo.
Aya makuru yemejwe kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, wavuze ko nyuma yuko uyu musore atawe muri yombi, hahise hatangira iperereza. Yagize ati “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.”
Ifatwa ry’uyu musore ryabaye ubwo uwakorewe iki cyaha yatakaga agatabaza, abaturanyi be bagahita baza bihuta bakamufata ari na bwo bahise bamenyesha inzego zigahita zimufata.
Abaturanyi bihutiye kugera mu rugo rw’uyu mukecuru wakorewe iki cyaha, kandi bahise bamugira inama kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kugira ngo anafashwe.
RADIOTV10