Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine y’inyongera y’imodoka bari barimo.

Aba bagabo bafatanywe uru rumogi, barimo uw’imyaka 53 n’undi wa 43, aho bafatiwe mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya.

Bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Verso, aho Polisi y’u Rwanda ivuga ko bari bashyiriye abakiliya babo uru rumogi mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru uru rwego rwahawe n’abaturage, bavugaga ko hari abagabo twaye urumogi mu modoka yerecyezaga mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakoze igikorwa cyo kuyishakisha, iza gufatirwa mu Murenge wa Kanyinya, bayisatse bayisangana urumogi rupima kg 36 rwari ruhishe mu ipine y’inyongera y’iyo modoka, bahita batabwa muri yombi.”

Aba bagabo bakimara gufatwa, bemereye Polisi y’u Rwanda ko basanzwe bakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi bakura muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bavuze ko baruzanaga, bagera ku Gitikinyoni bagahura n’abamotari, ubudi bakarubaha bakarujyana mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi, aho barukwirakwizaga mu bakiriya babo.

CIP Gahonzire washimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bagabo batabwa muri yombi, yahaye umuburo abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kanyinya, kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 4 =

Previous Post

Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

Next Post

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.