Wednesday, February 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

radiotv10by radiotv10
11/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho kwica umubyeyi we (Se) amunize yarangiza akamushyira mu kiziriko ngo ajijije ko yiyahuye, avuga ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara kuko imyaka yasaruraga yayishyiraga umugore we muto.

Uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, akekwaho kwica se umubyara w’imyaka 74 y’amavuko.

Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buguga ko tariki 19 Mutarama 2026 mu masaha ya saa 06h00 z’igitondo mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, ari bwo uyu musore yishe se.

Ubushinjacyaha buvuga ko “uyu musore yacungaga papa we yinjiye mu nzu akamusanga mu cyumba araramo akamuniga kugeza apfuye.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Nyuma yafashe ikiziriko akimushyira mu ijosi akimanika ku idirishya kugira ngo agaragaze ko yiyahuye.”

Bukongera buti “Mu ibazwa rye, uregwa avuga ko impamvu yishe umubyeyi we ari uko yari yarabaheje ku mutungo, abicisha inzara, imyaka asaruye akayishyira umugore we muto.”

Uyu musore asobanura ko yacuze umugambi wo kwica umubyeyi we, ubundi akagura ikiriziko aakibika agamije kuzakimushyira mu ijosi  nyuma yo kumwica kugira ngo abazamubona bwa mbere bazagire ngo yariyahuye.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake gishinjwa uyu musore, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fifteen =

Previous Post

Ngabo Roben yemeje ko atakiri umukozi wa Rayon Sports yakoreye imyaka itandatu

Next Post

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater w’abarwanyi b’abacancuro yohereje bamwe na drone muri DRC,...

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

by radiotv10
11/02/2026
0

Nyuma y’uko mu kagari ka Gakoni ko mu murenge wa Muganza mu bihe bikurikiranye mu mudugudu umwe habonetse imibiri ibiri...

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

Umudepite w’u Bubiligi ukomoka muri Congo wavuze ibigwi Rusesabagina yibukijwe ingaruka z’ibyo yakoze

by radiotv10
10/02/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Umudepite wo mu Nteko y’u Bubiligi ufite inkomoka muri DRC washimagije Paul Rusesabagina,...

Living a good life on a small salary in Kigali

Living a good life on a small salary in Kigali

by radiotv10
10/02/2026
0

Many people believe that living a good life in the city requires a lot of money. In Kigali, where living...

Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

by radiotv10
10/02/2026
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’abatishoboye wa Nyamwishyura, uherereye mu Kagari ka Bisizi, mu Murenge wa Nyakiriba, mu Karere ka...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

by radiotv10
11/02/2026
0

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

11/02/2026
Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

11/02/2026
Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

Umusore ukekwaho kwica se umubyara akanakoresha amayeri ngo adatahurwa yavuze ko yamuhoye kuba yarabicishaga inzara

11/02/2026
Ngabo Roben yemeje ko atakiri umukozi wa Rayon Sports yakoreye imyaka itandatu

Ngabo Roben yemeje ko atakiri umukozi wa Rayon Sports yakoreye imyaka itandatu

11/02/2026
APR mu biganiro bya nyuma n’umunyezamu ishobora kugura hanze y’u Rwanda

ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ku makuru yemeza iyoherezwa muri Congo ry’abacancuro bihariye ba Blackwater n’intwaro zikomeye

Igisirikare cya Uganda cyapfushije Umujenerali wari ugiye gushyingura undi musirikare wo hejuru

Rusizi: Ibuka ntiyanyuzwe no kudakurikiranwa k’uwabeshye ko umubiri w’uwazize Jenoside ari uw’umuntu washyinguwe mu 1982

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.