• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

radiotv10by radiotv10
12/06/2025
in MU RWANDA
0
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp [Status] ko yishinja kuba yarakoze icyaha, anasaba abantu kuzagira uwo bamubwirira ko akunda, bamusanze amanitse mu giti yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Umurambo w’uyu musore wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 iwabo mu Mudugudu wa Murongo mu Kagari ka Tara, Umurenge wa Mururu.

Ni nyuma yuko uyu musore witwa Uwamurengeye Clement ku munsi w’ejo hashize yari yanditse ubutumwa kuri WhatsApp buzwi nka ‘Satus’ avuga ko yicuza icyaha yakoze.

Muri ubu butumwa, uyu musore yari yatangiye avuga amazina ye n’imyaka, ndetse ko ari umwana wa karindwi mu bana icyenda, agakomeza agira ati “Ejo nakoze icyaka. Ku bankunda mumbabarire mwese, tuzahura ikindi gihe kandi mumbwirire Shema ko mukunda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James, yabwiye RADIOTV10 ko umurambo wa nyakwigendera wabanje kubonwa n’umuvandimwe we ubwo yari agiye ku bwiherero, yareba mu giti cy’avoka akabonamo umurambo wa nyakwigendera.

Gitifu Ngirabatware James avuga ko nubwo iperereza rigikorwa, ariko bikekwa ko uyu musore yaba yiyahuye, ku mpamvu itaramenyekana nubwo hari ibyo bamwe bavuga.

Hari abavuga ko uyu musore yavugwagaho kuba yari afitiye Umuturage ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amadorari 100, yari yarabuze uko amwishyura.

Umukobwa witwa Shema Mignone wanavuzwe n’uyu musore muri buriya butumwa yanditse kuri WhatsApp ndetse banakoranaga, yabwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera koko yari ayafitite Umunyekongo wari waje kurangura inzoga kugira ngo amwemerere kujyana n’amacupa n’amakaziye, ariko aho agarukiye ayamwatse arayabura.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eight =

Previous Post

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Next Post

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.