Mu rubanza ruregwamo Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, ruri kubera i Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya warokokeye i Murambi, avuga uburyo akomeje kubana n’ihungabana aterwa n’ibyo yabonye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko ko umwana yari atwite ari we urifite kumurusha.
Uyu mutangabuhamya w’igitsinagore wumviswe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 muri uru rubanza ruburaniswa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Pari mu Bufaransa, yagarutse ku ngaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya watangiye ubuhamya ari i Paris w’imyaka 55, mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko umugabo yagerageje kwinjira mu Gisirikare ariko akaza kukirukanwamo kubera ubwoko bwe.
Uyu mutangabuhamya wagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo kuba mu 1963 aho yiboneye bica se muri uwo mwaka.
Yavuze ko bigeze mu 1994 byabaye ibindibindi kuko ari bwo yiciwe umugabo we n’abana babo batu bakicirwa i Murambi ahagabwe ibitero byari biyobowe na Bucyibaruta.
Yavuze ko ubwo Jenoside yabaga, yari atwite akaza gutungurwa no kujya kureba umuganga akamusangana imbunda ndetse we na bagenzi be ngo abirukana arakaye.
Yabwiye Urukiko ko umwana we w’umuhungu uzuzuza imyaka 28 mu kwezi k’Uwakira 2022, babana bonyine mu rugo, babayeho bahorana ingarua za Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nakomeje kubaho, n’uyu munsi umwana wanjye aba ambaza, mfite ikibazo gikomeye cyane ku byo namusobanurira, mu minsi ya mbere nijye wahungabanye cyane mbura amahoro, ariko uyu munsi aho yagiye akura, ni we muri iyi minsi uba muri Jenoside, ibyo naciyemo niwe ubibamo.”
Yakomeje agira ati “Ni umusore, azagira imyaka 28 mu minsi micye, ariko iyo urebye ibyo avuga, ibyo akora, yarahungabanye cyane kandi nanjye uretse kujijisha sindiho, ntacyo mufasha mu by’ukuri. Mbona agira atya akigunga ukabona arababaye, tubana turi babiri, duhora mu bibazo, ambaza uko abo bavukana babishe, uko Se bamujyanye kuri burigade bamukubita, asa n’aho abizi avuga ko yabirebaga ari mu nda. Twebwe twibera muri jenoside, mu gahinda kadashira iwacu.”
Yavuze ko mu 1996 yagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, yaragera mu cyumba kirimo imibiri y’abana be agahungabana; agwa hasi abura ubwenge afata icyemezo cyo kudasubirayo, ariko aza kwiyandayanda asubirayo mu 2006 nabwo ntagere aho abana be bashyinguye, ku buryo iyo abonye n’ifoto ihari iriho umugabo we n’abana be ahita ata ubwenge.
Juventine MURAGIJEMARIYA
RADIOTV10