• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi

radiotv10by radiotv10
01/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Umutoza wa Mukuru yakuyemo ake karenge nyuma y’ameze 4 atangiye akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne, Tony Hernandez wari umaze amezi ane ari Umutoza Mukuru wa Mukura VS, ndetse n’umwungiriza we Guille Pereira basezeye ku nshingano zabo.

Beguye kuri izi nshingano nyuma y’uko iyi kipe ya Mukura VS, inganyije na Gorilla FC mu mukino w’umunzi wa 25 wa Shampiyona y’Igihugu.

Tony Hernandez n’uwari umwungirije Guille Pereira, banasezeye ku bakinnyi bari bamaranye amezi ane batoza iyi kipe imaze iminsi itabasha kubona amanota atatu.

Uyu munya-Espagne Tony Hernandez yari yahawe akazi ku nshuro ya Kabiri muri Mukura VS muri Mutarama ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka ibiri.

Bivugwa ko aba batoza bari bazanye uburyo bw’imikinire bushya butamenyerewe muri Mukura, bigatuma ubuyobozi butabishimira ndetse biri no mu byatumye begura kuko batumvikanaga kuri iyi mikinire yabo.

Mu mikino 12 yari amaze gutoza, harimo 10 ya shampiyona aho yatsinzemo 4 anganya 4 atsindwamo 2 mu gihe indi ibiri ari iyo mu gikombe cy’Amahoro aho yatsinzwe umwe atsinda undi.

Tony Hernández si ubwa mbere yari aje muri Mukura VS kuko yabaye umutoza wa Mukura VS hagati muri Nyakanga 2019, aho yabanje kungiriza umutoza mukuru Mathurin Olivier Ovambe.

Uyu mutoza w’Umunya-Espagne, Tony Hernandez yasanze Mukura VS itari mu bihe byiza kuko yari ku mwanya wa cumi, none yayisize ku mwanya wa Kane n’amanota 39.

Azwiho kandi kuba yaratsinze amakipe akomeye mu Gihugu aho ari we wahagaritse agahigo ka APR FC yari imaze imikino 50 idatsindwa ndetse akaba yaratsinze Rayon Sports.

Bombi bamaze gusezera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 1 =

Previous Post

Ni gute umuntu ahanga umurimo wo gucuruza abakobwa akabanza kugira ibyo abakoresha?- P.Kagame yavuze ku bya MissRwanda

Next Post

Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza

Hari abo ubona basigaye basa n’umukororombya- Perezida Kagame yagaye abitukuza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.