Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire yavuze ko bibabaje kuba Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gutunga agatoki umutwe wa M23 unashinja u Rwanda ibinyoma byo kuwufasha, ariko ukaryumaho ku mutwe w’Abajenosideri wa FDLR ufatanyije n’abandi barimo FARDC n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byivugana Abanyekongo bamwe bazizwa ubwoko bwabo.
Stephanie Nyombayire yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga wa X kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, nyuma yuko imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu binyuranye bikomeje gutunga agatoki umutwe w’Abanyekongo wa M23, bawusaba guharika imirwano urimo ugamije kurwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwimwa.
Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagize ati “Gushyira imbagara mu gutunga agatoki M23 ko ifashwa n’u Rwanda, ariko ukaruca ukarumira ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse n’Abacancuro b’Abanyaburayi, ntunagire icyo uvuga kuri SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi.
Uburyarya no kwegeka ibibazo ku bandi biracyahari nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize. Kwiyerurutsa k’umuryango mpuzamahanga biragarutse, hasohorwa amatangazo asaba abantu bibasiwe kubera ubwoko bwabo gukomeza guceceka.”
Stephanie Nyombayire akomeza avuga bibabaje kuba Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kwicecekera, mu gihe ubutegetsi bwa Congo bukomeje guhamagarira abaturage b’iki Gihugu guhaguruka bagahiga bakanica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Akavuga kandi ko ari ikimwaro gikomeye kuba ibi bikorerwa mu maso y’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango [z’Umuryango w’Abibumbye] za MONUSCO zimaze imyaka myinshi muri DRC ngo zaragiye kubungabunga amahoro, aho kuzuza ubutumwa bwazo ahubwo zikagaragaza ko zishyize imbere amafaranga abarirwa muri Miliyari 1 USD zihabwa buri mwaka.
Ati “Umuryango Mpuzamahanga ushobora kuba utarakuye isomo mu mateka, ariko twe twarikuyemo. Mu butumwa bwa Perezida Kagame: “Twatakaje igiciro gihanitse kurusha ibindi byose mu buzima bwacu, ari byo Jenoside. Ariko ntibizongera kubaho ukundi, ntibizongera, ntibizongera ko twongera kwishyura icyo kiguzi twishyuye mu myaka 30 ishinze. Ntitaye ku budahangarwa bw’uwabikora wese”.”
Ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC byongeye guhagurutsa amahanga, nyuma yuko umujyi wa Goma usumirijwe, ndetse umutwe wa M23 ukaba watangaje ko wamaze kuwufata.
Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), we yibukije ko inzira y’umuti, ntayindi atari ibiganiro n’ubushake bwa Politiki, akaba yanatumije Inteko Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC kugira ngo yihe ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.
RADIOTV10