Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze uburyaya bwuzuye mu bitangazwa n’amahanga ku bibera muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire yavuze ko bibabaje kuba Umuryango Mpuzamahanga ukomeje gutunga agatoki umutwe wa M23 unashinja u Rwanda ibinyoma byo kuwufasha, ariko ukaryumaho ku mutwe w’Abajenosideri wa FDLR ufatanyije n’abandi barimo FARDC n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byivugana Abanyekongo bamwe bazizwa ubwoko bwabo.

Stephanie Nyombayire yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga wa X kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, nyuma yuko imiryango mpuzamahanga n’Ibihugu binyuranye bikomeje gutunga agatoki umutwe w’Abanyekongo wa M23, bawusaba guharika imirwano urimo ugamije kurwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwimwa.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagize ati “Gushyira imbagara mu gutunga agatoki M23 ko ifashwa n’u Rwanda, ariko ukaruca ukarumira ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse n’Abacancuro b’Abanyaburayi, ntunagire icyo uvuga kuri SAMIDRC n’ingabo z’u Burundi.

Uburyarya no kwegeka ibibazo ku bandi biracyahari nk’uko byahoze mu myaka 30 ishize. Kwiyerurutsa k’umuryango mpuzamahanga biragarutse, hasohorwa amatangazo asaba abantu bibasiwe kubera ubwoko bwabo gukomeza guceceka.”

Stephanie Nyombayire akomeza avuga bibabaje kuba Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kwicecekera, mu gihe ubutegetsi bwa Congo bukomeje guhamagarira abaturage b’iki Gihugu guhaguruka bagahiga bakanica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Akavuga kandi ko ari ikimwaro gikomeye kuba ibi bikorerwa mu maso y’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango [z’Umuryango w’Abibumbye] za MONUSCO zimaze imyaka myinshi muri DRC ngo zaragiye kubungabunga amahoro, aho kuzuza ubutumwa bwazo ahubwo zikagaragaza ko zishyize imbere amafaranga abarirwa muri Miliyari 1 USD zihabwa buri mwaka.

Ati “Umuryango Mpuzamahanga ushobora kuba utarakuye isomo mu mateka, ariko twe twarikuyemo. Mu butumwa bwa Perezida Kagame: “Twatakaje igiciro gihanitse kurusha ibindi byose mu buzima bwacu, ari byo Jenoside. Ariko ntibizongera kubaho ukundi, ntibizongera, ntibizongera ko twongera kwishyura icyo kiguzi twishyuye mu myaka 30 ishinze. Ntitaye ku budahangarwa bw’uwabikora wese”.”

Ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC byongeye guhagurutsa amahanga, nyuma yuko umujyi wa Goma usumirijwe, ndetse umutwe wa M23 ukaba watangaje ko wamaze kuwufata.

Perezida wa Kenya, William Ruto unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), we yibukije ko inzira y’umuti, ntayindi atari ibiganiro n’ubushake bwa Politiki, akaba yanatumije Inteko Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC kugira ngo yihe ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 6 =

Previous Post

Ibivugwa n’abasirikare ba Congo bahungiye mu Rwanda bakakirwa na RDF

Next Post

Is History repeating itself for the same reasons?

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Is History repeating itself for the same reasons?

Is History repeating itself for the same reasons?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.