Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga witabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yabereye muri Uruguay, ari mu batanze ikiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko iganisha ku hazaza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Iyi nama yabaye kuva tariki 10 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2024, ni ibanziriza iy’Abaminisitiri yiga ku butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gucunga amahoro.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yitabiriye iyi nama ari kumwe na Col Deo Mutabazi usanzwe ari Umujyanama mu bya gisirikare mu biro by’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda dukesha aya makuru, buvuga ko “Brig Gen Rwivanga ari mu batanze ikiganiro kuri ‘The Future of Peacekeeping Policing: Current and Future Requirements’ [Gushyiraho politiki z’ahazaza mu gucunga amahoro: ibisabwa muri iki gihe no mu gihe kizaza] cyayobowe na Miroslav Jenca, Uwungirije Umunyamabanga Mukuru i Burayi, muri Asia yo hagati no muri America.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yitabiriye iyi nama mu gihe u Rwanda ruri kwizihiza imyaka 20 rumaze rutangiye gutanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda ruza mu Bihugu bya mbere ku Isi bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bw’amahoro, kuva muri 2004 rwohereje abasirikare mu Bihugu binyuranye, aho rwatangiriye Gihugu cya Sudani, ruza no kohereza izindi mu Bihugu nka Sudani y’Epfo muri 2011 ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.
Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga ubwo yavugaga musanzu w’u Rwanda muri ubu butumwa bw’amahoro, yavuze ko iki Gihugu gifite umwihariko kuri iyi ngingo.
Mu kiganiro yatanze mu cyumweru gishize, Brig Gen Rwivanga yagize ati “U Rwanda ruri mu Bihugu bicye ndetse rushobora kuba ari na cyo Gihugu cyonyine ku Isi aho kubungabunga amahoro biteganywa n’itegeko rigenga ingabo z’Igihugu.”
Umuvugizi wa RDF yavuze ko iki Gihugu cyiyemeje iyi ntego bitewe n’amateka cyanyuzemo ubwo cyatereranwaga n’amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.
RADIOTV10