Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze wabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru akamuringana, yagaragaje ko kubaka ubushobozi bw’abayobozi bo mu z’ibanze bisaba guhozaho.
Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hagaragaye amashusho yerekana Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle abazwa ikibazo n’umunyamakuru akamwumva yarangiza akamwihorera.
Aya mashusho yagarutsweho cyane, bamwe bagaya imyitwarire y’uyu muyobozi ndetse harimo n’abatatinye kuvuga ko akwiye kwegura.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Minisiteri ifite mu nshingano inzego z’ibanze, na we yagize icyo avuga kuri iyi myitwarire y’uyu muyobozi.
Yagize ati “Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”
Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yakomeje yibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko “bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganwa n’amategeko.”
Uyu muyobozi wanze gusubiza abanyamakuru ubwo bamubazaga ku kibazo cy’inzu zubakiwe abaturage batishoboye mu Murenge wa Shingiro zangiritse zitaruzuza umwaka, we yatangaje ko yabajijwe ikibazo atari afitiye igisubizo agahitamo kwicecekera.
Kamanzi Axelle wanigeze kuba umunyamakuru, ubwo yari imbere ya microphone abazwa iki kibazo, yacyumvise ategereza ko umunyamakuru asoza kubaza, arangije araruca ararumira hashize amasegonda icyenda, Umunyamakuru yongera kumusubiriramo, yongera guceceka ari na bwo umunyamakuru yabonaga ko adashaka kumusubiza agahita amushimira, undi agahita ahindukira akigendera.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier na we yagize icyo avuga kuri iyi myitwarire, avuga ko ibyo yakoze ari ikosa ry’akazi bikaba bisaba abandi bayobozi kumuganiriza no kumugira inama.
RADIOTV10
Nkuyu yagahise yegura byihuse