Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi muri Guverinoma avuze kuri Visi Meya wabajijwe n’umunyamakuru akamufata nk’utamwumvise

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in MU RWANDA
1
Musanze: V/Mayor yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru araruca ararumira ahita ahindukira amwereka mu mugongo arigendera
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze wabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru akamuringana, yagaragaje ko kubaka ubushobozi bw’abayobozi bo mu z’ibanze bisaba guhozaho.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hagaragaye amashusho yerekana Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle abazwa ikibazo n’umunyamakuru akamwumva yarangiza akamwihorera.

Aya mashusho yagarutsweho cyane, bamwe bagaya imyitwarire y’uyu muyobozi ndetse harimo n’abatatinye kuvuga ko akwiye kwegura.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Minisiteri ifite mu nshingano inzego z’ibanze, na we yagize icyo avuga kuri iyi myitwarire y’uyu muyobozi.

Yagize ati “Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru.”

Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yakomeje yibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze ko “bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganwa n’amategeko.”

Uyu muyobozi wanze gusubiza abanyamakuru ubwo bamubazaga ku kibazo cy’inzu zubakiwe abaturage batishoboye mu Murenge wa Shingiro zangiritse zitaruzuza umwaka, we yatangaje ko yabajijwe ikibazo atari afitiye igisubizo agahitamo kwicecekera.

Kamanzi Axelle wanigeze kuba umunyamakuru, ubwo yari imbere ya microphone abazwa iki kibazo, yacyumvise ategereza ko umunyamakuru asoza kubaza, arangije araruca ararumira hashize amasegonda icyenda, Umunyamakuru yongera kumusubiriramo, yongera guceceka ari na bwo umunyamakuru yabonaga ko adashaka kumusubiza agahita amushimira, undi agahita ahindukira akigendera.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier na we yagize icyo avuga kuri iyi myitwarire, avuga ko ibyo yakoze ari ikosa ry’akazi bikaba bisaba abandi bayobozi kumuganiriza no kumugira inama.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ganza Chris says:
    3 years ago

    Nkuyu yagahise yegura byihuse

    Reply

Leave a Reply to Ganza Chris Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 3 =

Previous Post

Musanze: Umugore wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana asiga uruhinja rw’amezi

Next Post

U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare

Related Posts

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Some teachers, especially those teaching in primary schools in the lower grades, say that teaching two shifts (some in the...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

by radiotv10
17/09/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) has announced that one of its small unmanned aircraft (a drone), which was being used...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

IZIHERUKA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda
MU RWANDA

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Eng.-What caused the RDF drone accident?

Eng.-What caused the RDF drone accident?

17/09/2025
Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare

U Rwanda rwemeje ko nirukomeza kuraswaho ruzasubiza mu buryo bwa gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The first challenges that immediately appeared in the recent education reforms in Rwanda

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.