Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa w’Ingabo za Qatar, Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Uyu mugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa w’Ingabo za Qatar n’itsinda ayoboye, bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi.
Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi yakiriye iri tsinda mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen Al-Jehani n’itsinda ayoboye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira banaha icyubahiro inzirakarengane zihashyinguye zirenga ibihumbi 250.
Mbere yuko basoza uruzinduko rwabo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, iri tsinda rizanasura ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda rya Gako mu Karere ka Bugesera.
Igihugu cy’u Rwanda n’icya Qatar, bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire mu nzego zitandukanye zirimo iz’ishoramari n’iby’umutekano.
Mu ntangiro za Werurwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit yagiriye uruzindiko mu Rwanda.
Ubwo Lt. Gen (Pilot) Salem bin Hamad bin Mohammed bin Aqeel Al Nabit yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ubuyobozi bw’Ingabo ku mpande zombi, bwasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Iri tsinda ry’Igisirikare cya Qatar rije mu Rwanda nyuma y’iminsi mice Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Tamim bin Hamad Al Thani agendereye u Rwanda ubwo yari anitabiriye ubutumire bw’inama ya CHOGM yaberaga mu Rwanda yasoje mu cyumweru gishize.
RADIOTV10