Abanyarwanda banywa amazi y’inganda basabwe gushishoza, hasohoka urutonde rw’inganda zafunzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyasohote urutonde rw’inganda zitunganya amazi yo kunywa atujuje ubuziranenge, gisaba Abayakoreshaga, guhindura.

Itangazo rya Rwanda FDA, ritangira rivuga ko hari ba rwimezamirimo bateshutse ku ntego yo gutunganya amazi yujuje ubuziranenge. Bityo ko abantu bakwiye gushishoza.

Izindi Nkuru

Rigakomeza rigira riti Ni muri urwo rwego Rwanda FDA nyuma yisuzuma ryimbitse yakoze ku mazi yinganda zitunganya amazi zikurikira, bahagaritswe bakanasabwa kuyakura ku isoko ku mpamvu yo kurengera ubuzima bwabanyarwanda.

Izo nganda ni:

  • AQUA WATER Ltd (Ruherereye mu Murenge wa Kimirongo mu Kagari ka Kibagabaga)
  • CCHAF JIBU Franchise Lt (ruherereye mu murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza)
  • IRIBA WATER Ltd (Ruherereye mu Murenge wa Kimirongo mu Kagari ka Bibare)
  • J WAY GROUP (Mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko)
  • JIBU PHESTIVE (Mu Murenge wa Kimironko mu Kagari ka Bibare)
  • PERFECT WATER Ltd (Mu Murenge wa Kimirongo mu Kagari ka Bibare)
  • SIP KICUKIRO Ltd (Mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Gasave)

Iri tangazo rikomeza rigira riti Rwanda FDA iragira inama Abanyarwanda bakoresha aya mazi guhindura bagakoresha andi ari ku isoko yabiherewe uburenganzira na Rwanda FDA.

Zimwe mu nganda za JIBU zari ziherutse guhagarikwa na Rwanda FDA, nyuma y’iminsi bivugwa na bamwe mu bayakoresha ko aba abatera indwara zirimo ibicurune ndetse bakaba babonamo imisenyi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Gad says:

    Nyabune nibarurwaneho tutahashirira dore twari tumaze kuyamenyera
    I Rusizi nta zindi company tuhabona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru