Umuyobozi ukomeye muri Afurika yagaragaje isomo rikwiye kwigirwa ku Rwanda n’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; wagiriye uruzinduko mu Rwanda avuye mu Burundi, akagera i Kigali anyuze inzira y’ubutaka, yashimye uburyo urujya n’uruza hagati y’ibi Bihugu rukomeje gusagamba, agaragaza ko bikwiye kubera urugero ibindi Bihugu bya Afurika.

Moussa Faki Mahamat yakiriwe na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023, nyuma y’umunsi umwe anakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, kuri iki Cyumweru, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Muri iri tangazo ryo kuri uyu wa 19 Werurwe 2023, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat baganiriye ku bibazo byugarije akarere ndetse n’Umugabane wa Afurika.

Moussa Faki Mahamat na we wagarutse ku byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru, mbere yuko yakirwa n’Umukuru w’u Rwanda, yari yatangaje ko yishimiye kuva i Bujumbura mu Burundi atwaye imodoka akagenda areba ibyiza bitatse iki Gihugu, kugeza ageze ku mupaka ugihuza n’u Rwanda ndetse kurinda ashyitse i Kigali.

Ubwo yagaragazaga akamaro ko kuba hakurwaho inkomyi z’imipaka hagati y’Ibihugu, yagaragaje ko uru rugendo rwe kuva i Burundi kugera mu Rwanda, rwamweretse ibyiza byo kureka abatuye Ibihugu bakanderana.

Yagize ati “Ibi bigaragaza akamaro k’urujya n’uruza binyuze mu ntego dusangiye nk’akarere zirimo amahoro, kwihuza ndetse no guturana neza, nkuko biri mu ntego ya Africa we Want [Afurika twifuza].”

Moussa Faki Mahamat yaboneyeho gushimira Albert Hatungimana, Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Umutoni Shakilla uburyo bamwakiriye ku mupaka wa Nemba.

Kuri iki Cyumweru yakiriwe na Perezida Kagame
Umunsi wabanje yari yakiriwe na Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Yavuye i Burundi aza mu Rwanda aciye inzira y’ubutaka
Yakiriwe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda
Yavuze ko yishimiye kuza areba ibyiza bitatse ibi Bihugu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru