Umunsi utazibagirana muri ruhago: Barça yakoze ibitangaza, ManUnited yongera kwandika amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ruhago yo ku Mugabane w’u Burayi ikunzwe na benshi, kuri iki Cyumweru byari ibicika. FC Barcelona isa nk’iyamaze kwizera igikombe cya Shampiyora muri Espagne, yatsinze Real Madrid mu buryo bwatunguye benshi, ku rundi ruhande Manchester United yo yageze muri 1/2 cya FA Cup.

Ni imwe mu mikino yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, wari umwe mu minsi ikomeye muri ruhago y’Isi, kubera imikino yari iteganyijwe irimo uw’ishiraniro wahuje FC Barcelona na Real Madrid muri shampiyono yo muri Espagne.

Izindi Nkuru

Muri uyu mukino wabereye kuri sitade ya Spotify Camp Nou, Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa cyenda gusa, ubwo Vinicius Junior yateraga ishoti imbere y’izamu ariko myugariro wa FC Barcelona, Ronald Araujo yitsinda igitego.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye Barça yishyuye igitego kimwe cyatsinzwe na Sergi Roberto, bajya kuruhuka banganya 1-1.

Indi minota 45’ y’igice cya kabiri yarangiye amakipe akinganya, ariko Barça iza kwerekana ko ishaka igikombe bubi na bwiza kuko mu minota y’inyongezo ari bwo yabonye igitego cy’itandukaniro cyatsinzwe na Franck Kessie, cyatumye sitade yose inyeganyega, ibintu bigahinduka.

Ibi byatumye Barça ikomeza kwanikira mucyeba wayo Real Madrid izamura ikinyuranyo cy’amanota ari hagati y’aya makipe, agera kuri 12.

 

Manchester United na yo yaraje neza abakunzi bayo

Ku rundi ruhande, ikipe ya Manchester United yatsinze Fulham biyiha amahirwe yo kwerekeza muri 1/2 cy’Irushanwa rwa FA Cup mu Gihugu cy’u Bwongereza.

Ni umukino utoroheye Ikipe ya Manchester United yari mu rugo dore Aleksandar Mitrovic yatsindiye igitego ikipe ya Fulham ku munota wa 50’, nyuma y’iminota 5 gusa amakipe yombi agarutse mu kibuga, ku buryo bwiza bwari buremwe na Issa Diop.

Eric Ten Hag, urimo kubaka ikipe ya Manchester United, yagaruye abakinnyi be mu mukino ubwo ku munota wa 75’, Bruno Fernandez ukomoka muri Portugal yaje kwishyura iki gitego binyuze kuri penaliti nyuma yuko abakinnyi barimo Aleksandar Mitrovic, Willian n’umutoza Marcos Sliva baje guhabwa amakarita atukura ndetse bose bagasohoka mu kibuga kubera imvururu zaranze uyu mukino.

Ibi byafashije Manchester United ndetse nta kosa bagomba gukora bityo nyuma y’iminota ibiri gusa, umukinnyi w’intizanyo Marcel Sabitzer waturutse muri Bayern Munich mu Budage yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Luke Shaw ukina inyuma.

Bruno Fernandez wari watsindiye Manchester United igitego cya mbere, yongeye kunyeganyeza incundura ku kazi gakomeye kari gakozwe na Fred ukina hagati mu kibuga, ndetse n’umukino uza kurangira Manchester United itsinze 3-1 cya Fulham.

Uko amakipe azahura mu Cyikiro gikurikira, Brighton vs Manchester United, Manchester City vs Sheffield United.

Imikino izabera kuri Wembley Stadium, sitade yakira abantu benshi mu Gihugu cy’u Bwongereza kugeza magingo aya.

Iyi mikino ya 1/2, kandi izakinwa ku wa 22 na 23 Mata 2023. Manchester United ubwo iheruka kuri Wembley Stadium yahatwariye igikombe cya Carabao Cup itsinze New Castle United bikuraho imyaka 7 yari imaze itazi uko igikombe gisa.

Muri sitade byari ibicika

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru