Putin nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata yakoze igikorwa gitunguranye kigaragaza ko atabifiye ubwoba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin nyuma y’amasaha macye ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yagiriye uruzinduko rutunguranye mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine, anagaragara yidegembya yitwaye mu modoka ye.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nyuma yuko ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rushyizeho impapuro zo kumuta muri yombi kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Izindi Nkuru

Putin wasuye umujyi wa Mariupol, nkuko byatangajwe na Leta y’u Burusiya mu mashusho yasohotse kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023.

Ni igikorwa bamwe bafashe nko kwerekana ko asuzuguye icyemezo yafatiwe n’uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC cyo gushyiraho impapuro zo kumufata.

Bamwe babishingiye kuba agiriye uru ruzinduko muri iki Gihugu cyanabereyemo ibyaha akekwaho ndetse rukaba ari rwo rwa mbere agiriye muri iki Gihugu kuva yatangizamo intambara.

Ibiro ntaramakuru byitwa The Tass news byatangaje ko Putin yerecyeje i Mariupol muri kajugujugu ku wa Gatandatu, ubundi akaza gutambagira uyu mujyi anitwaye mu modoka ye.

Putin kandi yasuye bimwe mu bice byo muri uyu mujyi ndetse anaganira na bamwe mu baturage babituyemo, anagaragarizwa umushinga wo kongera kuba uyu mujyi washegeshwe n’intambara.

Uyu mujyi wa Mariupol wafashwe n’u Burusiya muri Gicurasi umwaka ushize, nyuma y’intambara ikarishye yari imaze kuba, ndetse ifatwa ryawo rikaba ari ryo ryabaye nk’intsinzi ya mbere y’u Burusiya, nubwo iki Gihugu cyatsinzwe gufata Umurwa Mukuru wa Ukraine ari wo Kyiv.

Putin ntacyo aravuga ku mpapuro zo kumuta muri yombi yashyiriweho, nubwo mu bihe byatambutse yakunze kumvikana avuga ko nta muntu n’umwe atinya ku Isi ndetse ko abakunze kumutunga agatoki bakwiye kwigengesera kuko bishobora kubagiraho ingaruka.

Putin yagaragaye yitwaye mu modoka ye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru