Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye umubare w’abantu bishwe n’ibiza mu minsi 15 biganjemo abahitanywe n’inkuba

radiotv10by radiotv10
18/03/2023
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye umubare w’abantu bishwe n’ibiza mu minsi 15 biganjemo abahitanywe n’inkuba
Share on FacebookShare on Twitter

Mu minsi 15 y’uku kwezi kwa Werurwe 2023, ibiza byahitanye abantu 11, barimo barindwi (7) bishwe n’inkuba, n’abandi bishwe bitewe n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi.

Byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) nyuma y’iminsi hagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu yaguye muri uku kwezi kwa Werurwe kugeza ku itariki ya 15.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi itangaza ko abandi bantu 48 bakomerekeye muri ibi biza bifitanye isano n’imvura.

Muri aba bantu 11 kandi bishwe n’ibiza, uretse aba barindwi (7) bishwe n’inkuba, harimo kandi abandi batatu bapfuye batembanywe n’umuvu, undi umwe yicwa n’inkongi y’umuriro.

Nanone kandi muri aba 48 bakomeretse muri iyi minsi 15 y’uku kwezi, abenshi ni abakomerekejwe n’inkuba kuko ari 35, mu gihe abandi icumi (10) bakomeretse bitewe n’amahindu, abandi babiri bagakomereka kubera umuvu w’amazi y’imvura.

Iyi Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi itangaza ko muri iyi minsi 15 y’ukwezi kwa gatatu, hangiritse inzu 335 zirimo izangijwe n’inkangu, imyuzure, izangijwe n’inkongi y’umuriro ndetse n’izangijwe n’amahindu.

Mu bindi byangijwe n’ibiza, harimo ibyumba by’amashuri 19, amateme umunani (8) ndetse amatungo 20 akaba yarahaburiye ubuzima.

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe kimaze iminsi gitangaza ko muri ibi bihe hateganyijwe imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga ndetse n’inkuba, byatumye MINEMA ikagira inama abantu kwitwararika, bakirinda gukora ingendo mu gihe imvura iri kugwa.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kandi isaba abantu kuzirika ibisenge by’inzu kugira ngo zidatwarwa n’umuyaga mwinshi, ndetse no kubahiriza amabwiriza yabarinda gutuma bakubitwa n’inkuba; nko kwirinda kugama munsi y’ibiti ndetse no kugenda mu gihe imvura iri kugwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 8 =

Previous Post

Umudepite muri Congo yagaragaje ingingo itunguranye bifuza ko Igihugu cyabo gishyira mu bikorwa

Next Post

Putin nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata yakoze igikorwa gitunguranye kigaragaza ko atabifiye ubwoba

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Putin nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata yakoze igikorwa gitunguranye kigaragaza ko atabifiye ubwoba

Putin nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata yakoze igikorwa gitunguranye kigaragaza ko atabifiye ubwoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.