• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
27/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyobozi uvugwaho gufungira abaturage mu biro by’Akagari yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bashinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabo kubafungira mu biro by’Akagari, uyu muyobozi yatawe muri yombi.

Banyangiriki Alphonse usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, yari amaze iminsi atungwa agatoki n’abaturage ko abafungira mu Biro by’Akagari kandi nta mpamvu ifatika ituma abafunga.

Umwe mu batunga agatoki uyu muyobozi, ni uvuga ko yatemye igiti kikagwa mu bwatsi bw’amatungo bw’urubingo, agahita amufungira mu biro by’Akagari.

Mu minsi ishize kandi bamwe mu baturage babwiye RADIOTV10 ko uyu muyobozi w’Akagari ka Kizura abafungira aha hantu hatemewe, ndetse ko hari abashobora kumaramo icyumweru.

Aba baturage bavugaga ko n’iyo agiye kubarekura, bagomba kubanza kwishyura amafaranga agahabwa uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari kandi ntagire ahantu yandikwa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwo bwavugaga ko ibivugwa n’aba baturage, biramutse ari ukuri byaba ari urugomo rukorerwa abaturage bityo ko bigiye gukurikiranwa.

Amakuru ahari ubu, yemeza ko Banyangiriki yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe kuri ibi avugwaho n’abaturage binyuranyije n’amategeko.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ifungwa ry’uyu Muyobozi, ryanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wavuze ko ubu ari mu maboko y’Ubugenzacyaha kuko hari ibyo agomba gusobanura.

Abaturage bari babwiye RADIOTV10 ko babangamiwe n’ibyo bakorerwa na Gitifu wabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − three =

Previous Post

Umunyamakuru Paul Rutikanga yasezeranye mu mategeko

Next Post

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye 'academy' igira icyo isaba abatangiranye na yo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.