Thursday, September 12, 2024

Umwami Mswati III yagaragaje ibikwiye kwigirwa kuri Perezida Kagame n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwami w’Ubwami bwa Eswatini, Mswati III yashimiye Perezida Paul Kagame ku miyoborere ye y’intangarugero yatumye u Rwanda n’Abanyarwanda bagera kuri byinshi bikwiye kubera isomo ibindi Bihugu birimo n’icye.

Mswati III yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024 ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro, bombi bakanayobora igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gusurwa n’Umwami Mswati III n’itsinda ry’abayobozi bazanye, by’umwihariko kuba baraje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori by’irahira.

Ati “Uru ruzinduko rurashimangira ko u Rwanda na Eswatini, bafitanye igihango kandi turifuza ko gikomeza kudufasha kugera kure. Kandi turifuza gukomeza kwagura imikoranire yacu akaba ari na yo ntego y’amasezerano twashyizeho umukono uyu munsi.”

Umwami Mswati III yabanje gushimira Perezida Paul Kagame ku bwo gutumira Igihugu cye cya Eswatini mu muhango w’irahira rye, ndetse n’uburyo wagenze neza kuva ku gikorwa cya mbere kugeza ku cya nyuma.

Ati “Imbyino gakondo zagaragajwe ndetse n’akarasisi ka gisirikare, byari bishimishije ku rwego rwo hejuru. Kandi twongeye kugushimira ku kuba warongeye gutorwa. Ubwitabire bwo hejuru byagaragaje icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere myiza yawe.”

Yakomeje yifuriza Perezida Paul Kagame ishya n’ihirwe muri iyi manda y’imyaka itanu ndetse no kuzakomeza kugeza u Rwanda ku byiza birenze ibyo Abanyarwanda bagezeho.

Umwani Mswati III yavuze ko we n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu Rwanda, bishimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi ko bishimangira imiyoborere myiza ireba kure.

Yanaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda isabukuru nziza y’imyaka 30 bamaze bibohoye, bari mu Gihugu cy’amahoro n’umutekano bakesha imiyoborere myiza.

Ati “Turashima imiyoborere yawe myiza mu kuyobora iki Gihugu mu nzira y’ubwiyunge ndetse no kwishakamo ibisubizo mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, iry’ubukungu bw’Igihugu ndetse no mu zindi nzego; byagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.”

Yavuze kandi ko muri iyo myaka 30, u Rwanda rutihariye ibyiza rugezeho ahubwo ko rwanabisangiye n’Ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ahubwo mwanatanze umusanzu mu kugarura no mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw’amahoro mwagiye mugiramo uruhare.”

Ku mubano w’u Rwanda na Eswatini, Umwami Mswati III yavuze ko ibi Bihugu byombi bisanganywe umubano mwiza w’igihe kirekire, kandi ko ari na ko bizakomeza.

Ati “Dusangiye inyungu ku mahoro n’umutekano, iterambere, imihindagurikire y’ibihe no mu kwihaza mu biribwa ndetse n’ibindi byinshi.”

Yagarutse ku masezerano Ibihugu byombi basinyanye mu myaka ibiri ishize, yashyizeho komisiyo ihoraho ihuriweho, ndetse n’uyu munsi hakaba hasinywe andi masezerano y’ubufatanye.

Yavuze ko aya masezerano yose azakomeza kugira uruhare mu mibanire n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu nzego nk’ubucuruzi, ubukerarugendo, mu bumenyi, ibidukikije, mu bijyanye n’umuco ndetse no mu burezi.

Yashimye kandi uburyo u Rwanda rugeze ku rwego ruhanitse mu gukoresha ikoranabuhanga “nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko twagize ejo ubwo twasuraga kompanyi y’ikoranabuhanga ya Irembo ifasha Guverinoma mu gutanga serivisi ndetse no mu kuzana udushya mu ikoranabuhanga.”

Yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku Rwanda, birimo n’ibikorwa bizamura iterambere ry’ubukungu bwarwo, kandi ko ibi byose bizabera impamba abayobozi bazanye mu Rwanda, kugira ngo bazagire impinduka bazana mu Gihugu cyabo, ndetse ko banatangiye; kuko bamaze gutangiza icyanya cy’inganda nk’ikiri mu Rwanda.

Yakiriwe n’akarasisi kanogeye ijisho muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yashimiye Umwami Mswati III waje kwifatanya n’Abanyarwanda
Habayeho gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist