Umwami w’u Bwongereza yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, ari mu Gihugu cya Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine, ari narwo rwa mbere akoreye mu Gihugu kibarizwa mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth, kuva yakwima ingoma.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko, Umwami Charles III azemera amakosa yakozwe n’u Bwongereza mu gihe cy’Ubukoloni, ubwo abantu barenga ibihumbi 10 bicwaga, abandi bagakorerwa iyicarubozo, mu gikorwa cyo kurwanya ubushyamirane buzwi nka Mau Mau mu myaka ya 1950, yamenekeyemo amaraso menshi mu Bihugu byari byarakoronejwe n’u Bwongereza.

Izindi Nkuru

Mu mwaka wa 2013, u Bwongereza bwatangaje ko bwababajwe cyane n‘ibyabaye, bwishyura miliyoni 20 z’amapawundi ku bantu barenga 5 000, nubwo hari abavuze icyo gihe ko ibyo bidahagije.

U Bwongereza bwatangaje ko Umwami Charles III agomba no kubonana n’imiryango y’abakambwe barwanye mu ntambara ya mbere n’iya kabiri z’Isi barwanirira Ubwongereza, mu rwego rwo guha icyubahiro abanya-Kenya bagize uruhare rukomeye muri izi ntambara zombie, n’abanyafrika muri rusange.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, kuva mu myaka 60 ishize Kenya ibonye ubwigenge.

Umwami Charles yakiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto

Banagiranye ibiganiro

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru