Congo: Icyatunguranye mu cyemezo cyafashwe kuri Kandidatire z’abifuza guhatana na Tshisekedi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko agenga Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje kandidatire zose z’abakandida bitegura guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, barimo Moïse Katumbi wari wajuririwe n’abifuzaga ko akurwamo, byatumye uyu munyapolitiki na we ari mu bazahatana na Tshisekedi.

Hari nyuma y’ibirego byari byaratanzwe n’abarimo Noël Tshiani na Junior Tshivuadi, bashakaga kuburizamo kandidatire y’umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Izindi Nkuru

Urukiko rwavuze ko icyo kirego cyakiriwe ariko ko nta shingiro gifite, bituma Moïse Katumbi akomeza kuguma mu mubare w’abazahatanira kuyobora Abanyekongo.

Tshiani yari yavuze ko Katumbi yari asanzwe afite ubundi bwenegihugu butari ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihe yabonaga icyemezo cy’ubwenegihugu bwa Congo, nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byaho.

Urukiko kandi rwanemeje kandidatire ya Perezida Félix Tshisekedi wifuza gutorerwa indi manda ya kabiri, akazahatana n’abandi 11 barimo na Katumbi wakunze kumunenga cyane.

Seth Kikuni yari yatanze ikirego asaba kuburizamo kandidatire ya Tshisekedi kubera gukoresha amazina atandukanye.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru