Kigali: Uwo mu nzego z’ibanze w’umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo w’umugabo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gusambanya umwana w’umuhungu wo mu Mujyi wa Kigali, amushukishije icyo azamukorera, na byo biri mu bigize ibyaha akekwaho.

Uwatawe muri yombi; ni Ndagijimana Frodouard, ukurikiranyweho gukorera icyaha mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu Kagari ka Gasharu.

Izindi Nkuru

Aya makuru kandi yanemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ko Ndagijimana Frodouard yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bitanu, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro.

Uru rwego rw’Ubugenzacyaha, rukurikiranye kuri uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wo muri Rulindo, ibyaha birimo kandi gusaba ishimishamubiri.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atabyemerewe, gukora inyandiko mpimbano.

Amakuru avuga ko umwana w’umuhungu w’imyaka 15 akekwaho gusambanya, yabanje kumwizeza ko azamuhindurira amazina ari mu irangamimerere.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Bonaventure Nzarorimana says:

    Ntabwo byoroshye habe na busa. Abakatubereye ikitegererezo batangiye kudutenguha. Birababaje cyane.

  2. Karisa says:

    Ibi bintu biramutse Ari byo byaba biteye isoni n’agahinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru