Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya ari na ho yari atuye.
Urupfu rwa Spéciose Mukabayojo rwemejwe n’umuryango we, aho watangaje ko yatabarukiye mu Bitaro by’i Nairobi mu Gihugu cya Kenya, ari na ho yari atuye.
Nyakwigendera Spéciose Mukabayojo, ni mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze muri 2017, ndetse akaba yari yaje no mu muhango wo kumutabariza wabereye i Mwima ya Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ahatabarizwaga Abami.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Mukabayojo yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, azize urw’ikirago n’izabukuru, dore ko yatabarutse ku myaka 93.
Spéciose Mukabayojo, ni umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931 aho yaje gukorerwa mu ngata n’Umuhungu we Mutara III Rudahigwa, nyuma yuko yacirirwaga muri Congo, ari na ho yatangiye.
Mutara III Rudahigwa na we ubwo yari amaze gutanga, yasimbuwe n’umuvandimwe we Kigeli V Ndahindurwa, watanze muri 2017, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho yari atuye.
Mushiki wabo Mukabayojo wari usigaye ari muzima mu bana ba Yuhi V Musinga, yaherukaga kugaragara mu ruhame ubwo yari yagiye gutabariza musaza we Kigeli V Ndahindurwa, akaba asize abana batandatu.



RADIOTV10








