Umwanya Pasiporo y’u Rwanda ihagazeho mu zikomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hashyizwe hanze urutonde rw’uko pasiporo z’Ibihugu zikomeye, ruriho n’iy’u Rwanda iri mu myanya 100 ya mbere, mu gihe uru rutonde ruyobowe n’u Buyapani.

Uru rutonde ruzwi nka Henley Passport Index rwa 2013, rwakozwe hashingiwe ku byerecyezo umuntu ufite iyo pasiporo runaka ashobora kwerecyezamo.

Izindi Nkuru

Kwerecyeza mu cyerekezo kimwe nta viza, Igihugu gihita kibona inota rimwe kuri pasiporo, hakaba kandi n’uburyo ahabwa Visa ayiherewe ku kibuga cy’Indege cyangwa ahandi ashyikiye muri icyo cyerekezo yerekejemo.

Iyo umuntu asabwa Visa mbere yuko yerecyeza mu cyerekezo runaka, iyo pasiporo ituma Igihugu cyayo kibona 0.

U Buyapandi buza ku mwanya wa mbere kuri uru rutone aho ufite pasiporo y’iki Gihugu ashobora kwerecyeza mu byerekezo 192, bugakurikirwa na Korea y’Epfo na Singapore, byombi biri ku mwanya wa kabiri.

Ku mwanya wa gatatu haza Ibihugu nk’u Budage na Espagne, aho abafite pasiporo zabyo bashobora kwerekeza mu bice 190. Ku mwanya wa kane hari Finland, u Butaliyani na Luxambourd; bifite amanota 189.

U Bwongereza bwo buza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 187 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America yo iza ku mwanya wa karindwi n’amanota 186.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 83, aho ufite pasiporo yarwo ashobora kwerecyeza mu byerecyezo 61, birimo 27 umuntu ashobora kujyayo adakeneye Visa ndtese na 34 bashobora kwakira Visa ku bibuga by’indege cyangwa aho binjiriye muri icyo cyerezo.

Mu isesengura twakoze kuri iyi raporo, ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 18 aho ruri kumwe na Benin na yo iri ku mwanya wa 83 ku rutonde rusange.

Ku Mugabane wa Afurika, Ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa hafi, aho biri ku wa 29 ndetse umuntu ufite pasiporo y’ibi Birwa ashobora kujya mu byerecyezo 153.

Ibirwa bya Mauritius biza ku mwanya wa kabiri ku Mugabane wa Afurika, biri ku wa 34 ku rutonde rusange, ufite Pasiporo yayo abasha kujya mu byerecyezo 146, naho Afurika y’Epfo ikaza ku mwanya wa 53 ku rutonde rusange n’ibyerecyezo 106.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruri ku mwanya wa kane, kuko biyobowe na Kenya iri ku mwanya wa 73 ku rutonde rusange igakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 74 ku rutonde rusange, hagakurikiraho Uganda iri ku mwanya wa 78 ku rutonde rusange.

Mu myanya ya nyuma, ku rutonde rusange hari Afghanistan iri ku mwanya wa nyuma w’ 109, aho pasiporo yayo yerecyeza mu byerecyezo 27, ikabanzirizwa na Iraq iri ku mwanya w’ 108 aho ufite pasiporo y’iki Gihugu ashobora kwerecyeza mu Bihugu 29, mu gihe Syria iri ku mwanya w’ 106 aho ufite pasiporo yayo yajya mu Bihugu 30.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru