Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in MU RWANDA
0
Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu bwo kumusiba muri sisitemu izwi nka TMIS, byamuviriyemo gucibwa ibihano by’ubukererwa ku nguzanyo afite muri banki, bigatuma umushahara we wose uza ugahita ugenda. 

Byatangiye ubwo mwarimu Cyiza Florien yahabwaga igihano cyo guhagarikwa mu kazi amezi atatu adahembwa bitewe n’imyitwarire idahwitse yavugwagaho, agaruka mu kazi mu kwezi k’Ukuboza 2024 yigisha nk’uko bisanzwe ariko hashira andi mezi atatu atabona imishahara we akagira ngo ni banki yiyishyura inguzanyo bigahwaniramo cyane ko yari amaze amezi atatu y’ibihano atishyura inguzanyo afite muri Umwalimu SACCO.

Cyiza Florien yaje guhamagarwa n’Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO bumubaza impomvu atishyura inguzanyo, aba ari bwo amenya ko amaze amezi atatu mu kazi adahembwa agenzuye asanga yarasibwe muri sisitemu y’abarimu (TMIS).

Agira ati “Ni bwo nanjye nakurikiranye neza mbajije manager w’Umwalimu SACCO arambwira ngo maze amezi atandatu ntahembwa, ubwo ni atatu y’igihano ntari mu kazi, n’andi atatu umuyobozi w’ikigo yiyongereyeho ubwo yiheshaga ububasha bwo kunsiba muri TMIS akajya atanga placement buri kwezi ntariho kandi ndi mu kazi.”

Uyu mwarimu yaje kumenyesha iki kibazo Umukozi w’Akarere ushinzwe abaRimu muri GashyantaRe uyu mwaka na we asaba umuyobozi w’iki kigo kwandikira Akarere akamenyesha igihe yagarukiye mu kazi, bigenda bityo ndetse uyu mwaRimu asubizwa ku rutonde rw’abahembwa ariko hashira amezi atanu ntagikorwa ku mishahara y’amezi atatu yasabaga kwishyurwa.

Nyuma yo gusubwizwa muri gahunda yo guhembwa nyuma y’amezi atandatu adahembwa kandi afite inguzanyo y’Umwalimu SACCO, byatumye atagira n’ifaranga na rimwe asigarana ku mushahara mu gihe cy’amezi atanu akurikiranye bigira ingaruka ku mibereyeho y’umuryango we aho byageze aho bamwe mu barimu bakorana bamufasha mu mibereho.

Ati “Kandi ndashimira abarimu bamwe na bamwe bagiye bamfasha ubuzima bugakomeza.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, Ruhumuriza Jean Leonard uvugwaho guhemukira uyu mwalimu yanze kugira icyo abivugaho kuko ubwo umunyamakuru yamusanganga mu biro bye yavuze ko atagira icyo avuga mu gihe atiteguye mu buryo bw’imyambarire, anasabwe kugira icyo abivugaho adafotowe nabwo ahitamo kuruca ararumira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Karere ka Rusizi, Nadine Michelle Ingabire avuga ko iki kibazo cyizwi n’Ubuyobozi kandi ko hari icyagikozweho, icyakora ku rundi ruhande akirinda kugira icyo avuga ku muyobozi w’ikigo uvugwaho kwiha ububasha bwo gusiba mwarimu muri sisitemu ndeste akajya yohereza urutonde rw’abakozi ku Karere ngo babone uko bahembwa rutariho Cyiza Florien

Ati “Hari ibirarane byari bimaze igihe muri sisitemu bitegereje kwishyurwa, kubera ko rero iyo hari ibirimo bitarishyurwa udashobora gushyiramo ibindi birarane, mu kwezi gushize kwa karindwi byarishyuwe, rero na we yashyizwe ku rutonde rw’abishyurizwa ku buryo na we azishyurwa mu gihe kiri imbere kuva ari ku rutonde. Ntabwo nashinja mu buryo bw’ako kanya umuyobozi w’ikigo, kubera ko amakosa ajya abaho, niba hari n’andi makosa uwo wabikoze afite na byo bifite uburyo bizanyuzwamo.”

Muri iki kigo hari hahagaritswe abarimu babiri bombi bagomba kugarukira mu kazi umunsi umwe, gusa ikibazo nk’iki cyabaye kuri uyu umwe, mu gihe undi we nta mbogamizi yahuye na zo.

Uyu mwarimu yigisha muri G.S Nyakabwende

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 2 =

Previous Post

Eng.-Rwanda among 32 countries with untapped wealth

Next Post

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.