Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu bwo kumusiba muri sisitemu izwi nka TMIS, byamuviriyemo gucibwa ibihano by’ubukererwa ku nguzanyo afite muri banki, bigatuma umushahara we wose uza ugahita ugenda.
Byatangiye ubwo mwarimu Cyiza Florien yahabwaga igihano cyo guhagarikwa mu kazi amezi atatu adahembwa bitewe n’imyitwarire idahwitse yavugwagaho, agaruka mu kazi mu kwezi k’Ukuboza 2024 yigisha nk’uko bisanzwe ariko hashira andi mezi atatu atabona imishahara we akagira ngo ni banki yiyishyura inguzanyo bigahwaniramo cyane ko yari amaze amezi atatu y’ibihano atishyura inguzanyo afite muri Umwalimu SACCO.
Cyiza Florien yaje guhamagarwa n’Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO bumubaza impomvu atishyura inguzanyo, aba ari bwo amenya ko amaze amezi atatu mu kazi adahembwa agenzuye asanga yarasibwe muri sisitemu y’abarimu (TMIS).
Agira ati “Ni bwo nanjye nakurikiranye neza mbajije manager w’Umwalimu SACCO arambwira ngo maze amezi atandatu ntahembwa, ubwo ni atatu y’igihano ntari mu kazi, n’andi atatu umuyobozi w’ikigo yiyongereyeho ubwo yiheshaga ububasha bwo kunsiba muri TMIS akajya atanga placement buri kwezi ntariho kandi ndi mu kazi.”
Uyu mwarimu yaje kumenyesha iki kibazo Umukozi w’Akarere ushinzwe abaRimu muri GashyantaRe uyu mwaka na we asaba umuyobozi w’iki kigo kwandikira Akarere akamenyesha igihe yagarukiye mu kazi, bigenda bityo ndetse uyu mwaRimu asubizwa ku rutonde rw’abahembwa ariko hashira amezi atanu ntagikorwa ku mishahara y’amezi atatu yasabaga kwishyurwa.
Nyuma yo gusubwizwa muri gahunda yo guhembwa nyuma y’amezi atandatu adahembwa kandi afite inguzanyo y’Umwalimu SACCO, byatumye atagira n’ifaranga na rimwe asigarana ku mushahara mu gihe cy’amezi atanu akurikiranye bigira ingaruka ku mibereyeho y’umuryango we aho byageze aho bamwe mu barimu bakorana bamufasha mu mibereho.
Ati “Kandi ndashimira abarimu bamwe na bamwe bagiye bamfasha ubuzima bugakomeza.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende, Ruhumuriza Jean Leonard uvugwaho guhemukira uyu mwalimu yanze kugira icyo abivugaho kuko ubwo umunyamakuru yamusanganga mu biro bye yavuze ko atagira icyo avuga mu gihe atiteguye mu buryo bw’imyambarire, anasabwe kugira icyo abivugaho adafotowe nabwo ahitamo kuruca ararumira.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Karere ka Rusizi, Nadine Michelle Ingabire avuga ko iki kibazo cyizwi n’Ubuyobozi kandi ko hari icyagikozweho, icyakora ku rundi ruhande akirinda kugira icyo avuga ku muyobozi w’ikigo uvugwaho kwiha ububasha bwo gusiba mwarimu muri sisitemu ndeste akajya yohereza urutonde rw’abakozi ku Karere ngo babone uko bahembwa rutariho Cyiza Florien
Ati “Hari ibirarane byari bimaze igihe muri sisitemu bitegereje kwishyurwa, kubera ko rero iyo hari ibirimo bitarishyurwa udashobora gushyiramo ibindi birarane, mu kwezi gushize kwa karindwi byarishyuwe, rero na we yashyizwe ku rutonde rw’abishyurizwa ku buryo na we azishyurwa mu gihe kiri imbere kuva ari ku rutonde. Ntabwo nashinja mu buryo bw’ako kanya umuyobozi w’ikigo, kubera ko amakosa ajya abaho, niba hari n’andi makosa uwo wabikoze afite na byo bifite uburyo bizanyuzwamo.”
Muri iki kigo hari hahagaritswe abarimu babiri bombi bagomba kugarukira mu kazi umunsi umwe, gusa ikibazo nk’iki cyabaye kuri uyu umwe, mu gihe undi we nta mbogamizi yahuye na zo.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10