Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

radiotv10by radiotv10
25/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Rudakubana Paul, umuvandimwe w’abandi babiri bakunze kugaragara mu biganiro byo kuri YouTube, barimo uzwiho gukubita agatwenge, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Aba bagabo bagaragara nk’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, bakunze kuganirizwa n’abanyamakuru bakorera kuri YouTube mu Rwanda, babasangaga aho batuye mu Karere ka Musanze.

Bakunze kugaragaza ibibazo by’imibereho itanejeje bari babayemo, basaba Leta kugira icyo ibafasha nk’abantu batishoboye.

Bazwi cyane mu biganiro bikorwa n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, aho uyu Rudakubana Paul yakundaga kugaragaza ko babayeho nabi kandi bifuza gufashwa.

Ally Niyoyita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, yemeje aya makuru ko Rudakubana Paul yitabye Imana.

Umwe mu batuye muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 ko Rudakubana Paul yitabye Imana ndetse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, muri aka gace hari agahinda kenshi.

Rudakubana Paul we n’abavandimwe be babiri bagiye banagaragara muri film nyarwanda zanakunzwe cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Haravugwa imitwe y’inyeshyamba yerecyeje muri Kenya mu mishyikirano na Leta ya Congo

Next Post

Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

Related Posts

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y'u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka...

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

Perezida wa Afurika y’Epfo yicaranye na Kagame yasubije abakeka ko bafitanye ikibazo

by radiotv10
12/05/2025
0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko nta kibazo afitanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kubera ibiherutse...

IZIHERUKA

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

Urundi rwego mu Rwanda rwinjiye mu by’umusekirite wagaragaye akorera ibigayitse umufana runatangaza ingamba zafashwe

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

Mu rubanza rwa Prince Kid abatangabuhamya bitabye Urukiko hanamenyekana n’itariki azasomerwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.