Umwe mu bagabo bamamaye kuri YouTube bakundirwa uburyo baseka yitabye Imana bitunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rudakubana Paul, umuvandimwe w’abandi babiri bakunze kugaragara mu biganiro byo kuri YouTube, barimo uzwiho gukubita agatwenge, yitabye Imana mu buryo butunguranye.

Aba bagabo bagaragara nk’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, bakunze kuganirizwa n’abanyamakuru bakorera kuri YouTube mu Rwanda, babasangaga aho batuye mu Karere ka Musanze.

Izindi Nkuru

Bakunze kugaragaza ibibazo by’imibereho itanejeje bari babayemo, basaba Leta kugira icyo ibafasha nk’abantu batishoboye.

Bazwi cyane mu biganiro bikorwa n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, aho uyu Rudakubana Paul yakundaga kugaragaza ko babayeho nabi kandi bifuza gufashwa.

Ally Niyoyita, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, yemeje aya makuru ko Rudakubana Paul yitabye Imana.

Umwe mu batuye muri aka gace, yabwiye RADIOTV10 ko Rudakubana Paul yitabye Imana ndetse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, muri aka gace hari agahinda kenshi.

Rudakubana Paul we n’abavandimwe be babiri bagiye banagaragara muri film nyarwanda zanakunzwe cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru