Undi Muperezida muri Afurika yafashe icyemezo gitunguranye cyerekeye ubutegetsi bwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yasezeranyije ko umwaka utaha hazaba amatora y’Umukuru w’Igihugu ku nshuro ya mbere kuva iki Gihugu cyabona ubwigenge, nyuma y’imyaka 12 ari ku butegetsi.

Kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge tariki 09 Nyakanga 2011, Salva Kiir ni we wahise uyiyobora, ariko kugeza uyu munsi bamwe mu bategetsi bafatanyije kukiyobora bamusabaga kurekura ubutegetsi hakabaho amatora na bo bagahatana.

Izindi Nkuru

Mu ijambo ribanaziriza umunsi w’ubwigenge yagejeje ku baturage, Salva Kiir yavuze ko noneho mu kwezi k’Ukuboza umwaka utaha hazaba amatora ariko na we akaziyamamaza.

Ntawundi uratangaza ko azahatana muri aya matora y’amateka, ariko Visi Perezida Rieck Mashaar banakunze gushwanira ubutegetsi, we bivugwa ko aziyamamaza nta kabuza.

Aba bagabo bombi muri 2018, basinye amasezerano yo guhagarika intambara bari bamazemo imyaka itanu, bemeranya gusaranganya ubutegetsi uhereye muri 2022, ariko  icyo gihe kiza kongerwa kugira ngo babanze bakemura ibibazo byari bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru