Hamenyekanye umupaka mushya u Rwanda rwungutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwatangaje ko hatangiye gukoreshwa Umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda uherereye mu Karere ka Nyagatare.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’uru Rwego rwushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko uru rwego “rwishimiye kumenyesha abantu bose ko ibiro byakirirwamo abinjira n’abasohoka bya Rwempasha/Kizinga, ari umupaka mushya hagati y’u Rwanda na Uganda, uherereye mu Karere ka Nyagatare.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rutangaza ko uyu mupaka watangiye gukoreshwa none tariki 05 Nyakanga 2023, bityo ko “abagenzi bawukoresha.”

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda byari bisanganywe imipaka itatu yo ku butaka, ariyo uwa Gatuna/Katuna uherereye mu Karere ka Gicumbi, uwa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare ndetse n’uwa Cyanika mu Karere ka Burera.

Hiyongereye uyu mupaka wa Rwempasha, nawo wo mu Karere ka Nyagatare, mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Rwempasha, mu Ntara y’Iburasirazuba, bituma ubu imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, iba ine.

Uyu mupaka mushya, uje nyuma y’umwaka n’igice, Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byongeye kugenderana, aho kuva tariki 31 Mutarama 2022, hafunguwe umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze, ari na wo unyurwaho n’abantu benshi bambukiranya ibi Bihugu.

Ifungurwa ry’uyu mupaka ryaturutse ku kuzahura umubano w’ibi Bihugu byari bimaze imyaka itatu bifitanye ibibazo kuva muri 2019, ariko ubu bikaba byarongeye kubana kivandimwe.

Ibiro bizajya byakirirwamo abinjirira n’abasohokera kuri uyu mupaka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru