Kamonyi: Uko abasore babiri bibye 4.000.000Frw baguwe gitumo bakiyafite

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu babiri bafatanywe miliyoni 4 Frw muri miliyoni 4,5Frw bakekwaho kwiba mu modoka y’uwari wayiparitse mu muhanda mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakayiba babanje kumena ikirahure cyayo.

Aba basore babiri bombi bafite imyaka 30 y’amavuko, bafashwe mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023 saa moya, mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda.

Izindi Nkuru

Bafashwe nyuma y’uko Polisi yari yahawe amakuru n’uwari wibwe, wavugaga ko abantu bataramenyekana bibye miliyoni 4,5 Frw bamennye ikirahure cy’imodoka ye yari yaparitse mu muhanda ubwo yari agiye guhemba abakozi bamwubakira inzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko Abapolisi bahise batangira igikorwa cyo gushakisha abibye ayo mafaranga.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bahageraga mu gushakisha abacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura, ku bufatanye n’abaturage bakomeje gukurikirana, baza kubagwa gitumo nyuma y’isaha bagifite cya gikapu, barebyemo basanga harimo miliyoni 4 Frw niko guhita batabwa muri yombi.”

Aba basore bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy’ubujura bakurikiranyweho, mu gihe amafaranga bafatanywe yasubijwe nyirayo.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 166 mu itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167, ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe nijoro; cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru