• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban ushyigikiye uwa Hamas uri mu ntambara na Israel, watangaje ko uzihorera kuri Israel nyuma y’iturika rikomeye ry’ibisasu bikekwa ko byatezwe na Israel igamije guhitana abarwanyi ba Hamas, bigahitana abantu icyenda.

Umutwe wa Hezbollah, kimwe n’umuyobozi wa Liban, bashinje Israel kuba ari yo iri inyuma y’iki gitero, icyakora Ingabo za Israel ntacyo zirabitangazaho.

Uyu mutwe wa Hezbollah usanzwe unashyigikiye uwa Hamas umaze igihe uhanganye na Israel, watangaje ko ugiye kwihorera kuri Israel kuri iki gitero.

Hezbollah itangaje ibi nyuma yuko umutwe w’Aba-Houthis na wo umenyesheje Israel ko ugiye kuyihangayikisha, nyuma yuko wanagabye igitero muri Israel, ariko ukavuga ko uzakora ibirenze ibyo wakoze.

Urwego rushinzwe ubutasi muri Israel ruzwi nka MOSSAD rwo ryatangaje ko rwavumbuye ko umutwe wa Hezbollah ari wo wateze ibisasu bigera ku 5 000, byari bitezwe mu twuma dusohora amajwi badukwirakwiza muri Paletsina mu mezi macye mbere yuko iri turika riba kuri uyu wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yageze ari mu Misiri kuganira ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza, imaze guhitana abarenga ibihumbi 41 igakomeretsa abasaga ibihumbi 95.

Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa Gatatu, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri buterane kugira ngo yemeze umwanzuro watanzwe n’Ubutegetsi bwa Palesitina usaba ku mugaragaro ko Israel igomba guhagarika ibitero byayo mu Ntara za Palesitina zirimo na Gaza mu gihe cy’amezi 12.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + nineteen =

Previous Post

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

Next Post

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Utavuga rumwe na Tshisekedi yakomoje kuri FDLR anagaragaza ahazava umuti w’ibibazo bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.