Undi mwarimukazi yagiye gutanga kandidatire ngo azahatanire kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwarimukazi mu Ishuri Ryisumbuye ryo mu Karere ka Nyanza, wifuza kuzahatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, yagiye gutanga kandidatire ye, atanze ku nshuro ya gatatu.

Uwatanze Kandidatire ku mwanya w’Abadepite kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ni Elisabeth Niyirora w’imyaka 57 y’amavuko, wigisha mu Rwunge rw’Amashuri (G.S) rwa Hanika mu Karere ka Nyanza.

Izindi Nkuru

Amakuru avuga ko Elisabeth Niyirora wifuza kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari ku nshuro ya gatatu atanze kandidatire, ashaka kuba umwe mu ntumwa za rubanda.

Ubwo yazaga gutanga kandidatire ye kuri uyu wa Kane, Elisabeth Niyirora, yagiye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ari kuri moto yari yateze.

Uyu mwarimukazi atanze kandidatire nyuma y’uko muri iki cyumweru, undi mwarimukazi witwa Nyiramahirwe Jeanne d’Arc na we agiye ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na we gutanga kandidatire ku mwanya w’Umudepite.

Nyiramahirwe Jeanne d’Arc we wigisha muri mu ishuri rya Groupe Scolaire Butete ryo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, we yari yatanze ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.

Nyuma yo gutanga kandidatire, uyu mwarimukazi Nyiramahirwe Jeanne d’Arc na we wagiye ku Komisiyo y’Amatora yateze moto anahetse umwana mu mugongo, yavuze ko azahatana mu cyiciro cy’abagore, kandi ko afite icyizere, kuko yahoze mu nzego z’imiyoborere ubwo yari akiri urubyiruko.

Elisabeth Niyirora ubwo yazaga kuri Komisiyo y’Amatora

RADIOTV10

Comments 2

  1. Claver Mbonyingingo says:

    Elles sont vraiment courageuses ces dames !!Je leur souhaite bonne chance.

  2. Edouard says:

    Yubahwe my colleague pe imana imuge imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru