Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwavuze igihano bwifuza ko gihabwa uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda wasanganywe intwaro iwe

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ubushinjacyaha bwavuze igihano bwifuza ko gihabwa uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda wasanganywe intwaro iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Eugene Barikana wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu ukurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri.

Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Barikana ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024.

Eugene Barikana n’ubundi mu ibazwa rye utarahakanye ko yasanganywe intwaro ashinjwa gutunga binyuranyije n’amategeko, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, yaburanye yemera icyaha, icyakora agasaba Urukiko guca inkoni izamba rukamukuriraho ibihano.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu iperereza, bwasabye Umucamanza guhamya icyaha uregwa, Urukiko rukamukatira gufungwa imyaka ibiri iteganywa mu itegeko ryerekeye gutunga intwaro.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwumvise ibitangazwa n’impande zombi n’igihano uregwa asabirwa n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yapfundikiye urubanza, akazasoma icyemezo cy’Urukiko mu cyumweru gitaha tariki 29 Gicurasi 2024.

Barikana ugiye kumara ibyumweru bibiri atawe muri yombi dore ko yafashwe tariki 13 Gicurasi 2024, yasanganywe iwe igisasu kimwe cyo mu bwoko bwa Grenade ndetse na magazine y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Mu ibazwa rye, Barikana yavugaga ko izi ntwaro ari izo yatunze akibana n’abasirikare, akaza kwibagirwa kuzisubiza, ubwo batandukanaga, agasaba kugirirwa imbabazi, kuko yakoze amakosa kandi ayemera.

Ingingo ya 70 y’Itegeko ryerekeye intwaro, ivuga ko  Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Undi mwarimukazi yagiye gutanga kandidatire ngo azahatanire kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Next Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.