AMAKURU MASHYA: Undi Perezida yagendereye u Rwanda aba uwa kabiri warusuye ku munsi umwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda anakirwa na Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro bigamije kongerera ingufu imikoranire y’Ibihugu byombi.

Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bwatambutse kuri X muri iki gitondo, buvuga ko Perezida Filipe Nyusi yakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Izindi Nkuru

Perezidansi y’u Rwanda yagize iti “Ku mugoro washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye.”

Perezida Kagame wakiriye Nyusi kuri uyu wa Kane, ku munsi umwe yanakiriyeho Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lt Gen Mamady Doumbouya.

Lt Gen Mamady Doumbouya wakiriwe na Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Nyusi wa Mozambique
Perezida Nyusi n’abayobozi bamuherekeje baganiriye n’ab’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane kandi Perezida wa Guinée-Conakry na we yagendereye u Rwanda
Yakiriwe na Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru