Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Kanama 2021 mu Rwanda hatangijwe umushinga “Skills Development and Employment Promotion among Youth In Rwanda Project( SDEPAY)”, umushinga uzamara imyaka itatu ugamije guha amahirwe urubyiruko ruboshywe n’ubushomeri bityo rugahabwa amahugurwa hagamijwe kurwereka ahari amahirwe yo guhanga imirimo bahereye ku bushobozi bita ko ari bucye.

Ni umushinga wa Plan International Rwanda, ku bufatanye na AKAZI KANOZE ACCESS( AKA), ku nkunga ya Leta y’u Budage.

Izindi Nkuru

Ni umushinga wateguwe na Plan International Rwanda, ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa “AKAZI KANOZE ACCESS” ku nkunga ya Leta y’u Budage, hagamijwe kuzamura ubumenyi mu rubyiruko nyuma y’uko bigaragaye ko abenshi mu rubyiruko bahura n’ibibazo byo kutamenya aho bashobora guhera bihangira imirimo ibibaviramo guhura n’ubushomeri bukabije.

Anne Marie Mukarugambwa Ntwali, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango “AKAZI KANOZE ACCESS”, avuga ko uyu mushinga wa wahawe inyito ya Skills Development and Employment Promotion among Youth In Rwanda Project, utangiriye mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru nyuma yo kubona ko utu turere ari tumwe mu turere dufite imibare iri hejuru y’urubyiruko rufite ibibazo by’ubukene bukabije.

“Urebye muri utu turere dutatu twatoranyijwe, usanga twose dufite ikintu duhuriyeho. Abana benshi bataye amashuri, urubyiruko rudafite imikorere, umubare w’abakobwa babyariye iwabo uri hejuru cyane.” Anne Marie Mukarugambwa

Image

Anne Marie Mukarugambwa Ntwali, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango “AKAZI KANOZE ACCESS”

Anne Marie Mukarugambwa kandi avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri utwo turere dutatu umushinga uzakoreramo, hatoranywa abana uyu mushinga uzafasha, ukabakurikirana. Asanga kandi nibura 84% by’abazaba barabashije kugendana nawo, nibura bazasigara bafite ubushobozi bwo gukora batiganda kandi bakikorera badategereje gukorera abandi.

Umuyobozi muri Plan International Rwanda ushinzwe gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko mu kwihangira imirimo, Armel Mugenzi, avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko rubarirwa mu 1200 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, bagafashwa mu buryo bwo guhabwa amahugurwa agamije kubereka aho bashobora gushora amasoko no kwihangira imirimo ku buryo na nyuma y’aya mahugurwa urubyiruko ruzajya ruhabwa imbaraga mu buryo bw’ibikoresho n’amafranga.

“Njyewe nabyemeza kuko wenda twagiye duhura n’ibibazo bitandukanye biturutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko twagira ibishya duhanga kugira ngo gahunda z’umushinga wacu zidahagarara ari nayo mpamvu dufite urubyiruko rugera mu 1200 twifuza gufasha mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera rugizwe na 55% by’abakobwa”Carmel Mugenzi

ImageArmel Mugenzi Umuyobozi muri Plan International Rwanda ushinzwe gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko

Avuga ko ari umushinga ukubiyemo ibintu byinshi ariko cyane cyane hakibandwa ku bumenyi kuko buri mu biza ku isonga mu kuzitira urubyiruko bugatuma rutabona akazi.

Plan International Rwanda, ivuga ko iyi gahunda itangiriye mu turere dutatu ikazamara imyaka itatu, ariko na nyuma y’iyo myaka ikazakomeza gushakisha indi miryango ifasha urubyiruko, ibyo bavuga ko bizatuma iterambere ry’igihugu rizamukira ku kujijuka no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ni gahunda izita cyane ku rubyiruko rufite ubumuga, urubyiruko rwacikirije amashuri, abarangije ariko badafite akazi, abakobwa babyariye iwabo…hashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi abarangije za kaminuza n’amashuri y’ubumenyingiro badafite akazi bitewe n’ubushobozi.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru