Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije

radiotv10by radiotv10
01/09/2021
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Urubyiruko 1200 rwo mu turere dutatu rugiye gufashwa guhangana n’ubukene burwugarije
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 31 Kanama 2021 mu Rwanda hatangijwe umushinga “Skills Development and Employment Promotion among Youth In Rwanda Project( SDEPAY)”, umushinga uzamara imyaka itatu ugamije guha amahirwe urubyiruko ruboshywe n’ubushomeri bityo rugahabwa amahugurwa hagamijwe kurwereka ahari amahirwe yo guhanga imirimo bahereye ku bushobozi bita ko ari bucye.

Ni umushinga wa Plan International Rwanda, ku bufatanye na AKAZI KANOZE ACCESS( AKA), ku nkunga ya Leta y’u Budage.

Ni umushinga wateguwe na Plan International Rwanda, ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wa “AKAZI KANOZE ACCESS” ku nkunga ya Leta y’u Budage, hagamijwe kuzamura ubumenyi mu rubyiruko nyuma y’uko bigaragaye ko abenshi mu rubyiruko bahura n’ibibazo byo kutamenya aho bashobora guhera bihangira imirimo ibibaviramo guhura n’ubushomeri bukabije.

Anne Marie Mukarugambwa Ntwali, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango “AKAZI KANOZE ACCESS”, avuga ko uyu mushinga wa wahawe inyito ya Skills Development and Employment Promotion among Youth In Rwanda Project, utangiriye mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru nyuma yo kubona ko utu turere ari tumwe mu turere dufite imibare iri hejuru y’urubyiruko rufite ibibazo by’ubukene bukabije.

“Urebye muri utu turere dutatu twatoranyijwe, usanga twose dufite ikintu duhuriyeho. Abana benshi bataye amashuri, urubyiruko rudafite imikorere, umubare w’abakobwa babyariye iwabo uri hejuru cyane.” Anne Marie Mukarugambwa

Image

Anne Marie Mukarugambwa Ntwali, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango “AKAZI KANOZE ACCESS”

Anne Marie Mukarugambwa kandi avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze muri utwo turere dutatu umushinga uzakoreramo, hatoranywa abana uyu mushinga uzafasha, ukabakurikirana. Asanga kandi nibura 84% by’abazaba barabashije kugendana nawo, nibura bazasigara bafite ubushobozi bwo gukora batiganda kandi bakikorera badategereje gukorera abandi.

Umuyobozi muri Plan International Rwanda ushinzwe gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko mu kwihangira imirimo, Armel Mugenzi, avuga ko uyu mushinga ugamije gufasha urubyiruko rubarirwa mu 1200 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, bagafashwa mu buryo bwo guhabwa amahugurwa agamije kubereka aho bashobora gushora amasoko no kwihangira imirimo ku buryo na nyuma y’aya mahugurwa urubyiruko ruzajya ruhabwa imbaraga mu buryo bw’ibikoresho n’amafranga.

“Njyewe nabyemeza kuko wenda twagiye duhura n’ibibazo bitandukanye biturutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 ariko turi gukora ibishoboka byose ngo turebe ko twagira ibishya duhanga kugira ngo gahunda z’umushinga wacu zidahagarara ari nayo mpamvu dufite urubyiruko rugera mu 1200 twifuza gufasha mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera rugizwe na 55% by’abakobwa”Carmel Mugenzi

ImageArmel Mugenzi Umuyobozi muri Plan International Rwanda ushinzwe gahunda igamije kongerera ubushobozi urubyiruko

Avuga ko ari umushinga ukubiyemo ibintu byinshi ariko cyane cyane hakibandwa ku bumenyi kuko buri mu biza ku isonga mu kuzitira urubyiruko bugatuma rutabona akazi.

Plan International Rwanda, ivuga ko iyi gahunda itangiriye mu turere dutatu ikazamara imyaka itatu, ariko na nyuma y’iyo myaka ikazakomeza gushakisha indi miryango ifasha urubyiruko, ibyo bavuga ko bizatuma iterambere ry’igihugu rizamukira ku kujijuka no kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ni gahunda izita cyane ku rubyiruko rufite ubumuga, urubyiruko rwacikirije amashuri, abarangije ariko badafite akazi, abakobwa babyariye iwabo…hashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi abarangije za kaminuza n’amashuri y’ubumenyingiro badafite akazi bitewe n’ubushobozi.

Inkuru ya: Assoumani Twahirwa/RadioTV10 Rwanda

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Abasesenguzi mu bya politiki basanga Perezida Kagame yaba umuhuza mwiza mu bibazo biri hagati ya Ethiopia n’ibindi bihugu

Next Post

Amavubi Stars agiye guhura na Mali ku nshuro ya gatatu mu mateka

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi Stars agiye guhura na Mali ku nshuro ya gatatu mu mateka

Amavubi Stars agiye guhura na Mali ku nshuro ya gatatu mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.