Urubyiruko ntiruvuga rumwe kuri gahunda yo kwihangira imirimo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubyiruko rukunze kugaragaza ko bahura nikibazo cy’ubushobozi kugira ngo bihangire imirimo ariko ababashije kwihangira imirimo bavuga ko kwihangira umurimo bidasaba kuba ufite amafaranga menshi ahubwo ngo bisaba ubushake no gukunda ibyo ukora.

Urubyiruko rukunze kugaragaza ko bahura n’ikibazo cy’ubushobozi kugira ngo bihangire imirimo  ariko ababashije kwihangira imirimo bavuga ko  kwihangira umurimo bidasaba  kuba ufite amafaranga menshi ahubwo ngo bisaba ubushake no gukunda ibyo ukora  urugero.

Izindi Nkuru

Sunday Justin wihangiye umurimo ujyanye n’ubudozi bugezweho ni rwiyemezamirimo ukiri muto avuga ko yatangiye  kwikorera ahereye ku mafaranga make kuri we ngo intego yarafite niyo yatumye  afata umwanzuro wo kwikorera.

“Njyewe natangiye ntafite amafaranga menshi, ahubwo narimfite intego kuko natangiranye imashini imwe gusa n’umukozi umwe kandi ndabona bigenda “ Sunday

Sunday avuga ko kuri ubu amaze gutera imbere kuko yatangiye akoresha imashini imwe idoka ariko kuri ubu ngo zariyongereye ndetse n’umubare w’abakozi akoresha wariyongeye bityo agashishikariza urubyiruko gutinyuka bakihangira imirimo batitwaje ko badafite ubushobozi.

Yunzemo ati “Njyewe nkurikije aho ngeze mbona ari heza ubu imyenda tudoda isigaye yoherezwa mu bihugu byo hanze urumva ko ngenda ntera imbere, natangiranye n’umukiriya umwe ariko ubu sinababara ngo mbarangize. Ubwo rero kwihangira umurimo bisaba ku bikunda ukabiha umwanya ntibisaba ubushobozi burenze”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, igaragaza ko hafi 60% ari urubyiruko icyakora kuri gahunda ya leta  y’imyaka irindwi (7) iteganya ko izahanga  imirimo 1500.000 by’imirimo mishya idashingiye ku buhinzi.

Inkuru ya: Juventine Muragijemariya/RadioTv10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru