Urubyiruko rwahishuriwe urugamba rugomba kurwana mu by’u Rwanda na Congo n’intwaro ruzifashisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije urubyiruko uruhare rugomba kugira mu bikomeje gututumba hagati y’Igihugu cyarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irubwira ko Congo yatangije urugamba rw’umunwa n’itumanaho kandi ko ari rwo ruzi gukoresha intwaro zifashishwa mu kurwana uru rugamba.

I Mutobo mu Karere ka Musanze, habereye ibiganiro byagarutse ku rugendo rw’ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda ndetse no ku bibazo by’umutekano biri mu karere k’ibiyaga bigari.

Izindi Nkuru

Ibi biganiro byateguwe na Minisiteri y’Inshingano Mboneragihugu n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, byitabiriwe n’abo mu ngeri zinyuranye barimo urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza, abahoze mu mitwe yitwaje intwaro batahutse, ntetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu batanze ibiganiro muri iyi nama, barimo Minisitiri w’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe ndetse n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda wagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko Igihugu cy’Igituranyi cy’u Rwanda, gikomoje kugishotora kugira ngo kirushore mu ntambara.

Mukuralinda wakunze kuvuga ko nubwo u Rwanda rutifuza intambara n’ikindi Gihugu ariko ko rwiteguye kuba rwarwana iyo rwashorwaho kandi ko imbaraga zose zikenewe zirufite.

Muri iki kiganiro, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, avuga ko “Hari intambara y’umunwa, intambara y’itumanaho, abantu ba mbere bagomba kuyirwana ni urubyiruko kuko n’aho ibera n’intwaro zikoreshwa, nimwe ba mbere muzi kuzikoresha.”

Yavuze ko iyi ntambara yise iy’umunwa na yo yashowe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo gushinja u Rwanda ibinyoma birimo kuvuga ko rufasha umutwe wa M23, rutera Congo ngo runiba imitungo y’iki Gihugu.

Avuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kubivuga kenshi, “bigera aho bikajya mu mitwe y’abantu bakavuga bati ‘ariko kariya gahugu uwagafatira ibihano’. Si byo bari gusaba se? [ibyo Congo isaba].”

Yakomeje avuga ko iyi ntambara y’amagambo ishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe abantu bazicyerensa, ntibazirwane ngo na bo bagaragaze ukuri.

Ati “Bamara kudufatira ibihano ugasanga na za ngabo zacu zari ziturinze kubera n’ubushobozi zari zifite na zo zitangiye kugira ibibazo biturutse ku ntambara y’itumanaho ku ntambara y’umunwa twihoreye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yasabye urubyiruko kwinjirana imbaraga muri iyi ntambara y’itumanaho bakoresheje imbuga nkoranyambaga, bakanyomoza amakuru y’ibinyoma atangazwa na Congo, cyangwa rukagaragariza amahanga aho bakura amakuru y’impamo abeshyuza ibyo binyoma.

Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwagaragarijwe uruhare rugomba kugira
Rurimo kandi n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru