Icyatumye urubanza rwa Prince Kid rwimurwa cyamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza rw’ubujurire ruregwamo Prince Kid rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe, rwimuriwe ku yindi tariki, ku mpamvu yamaze gutangazwa.

Byari biteganyijwe ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid aburana ubujurire bw’Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatanu, ariko ntibikibaye kuko urubanza rwashyizwe ku yindi tariki.

Izindi Nkuru

Uru rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa n’Urukiko Rukuru, rwimuriwe tariki 31 Werurwe 2023 kimwe n’izindi manza zari ziteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Iri subikwa ry’imanza zirimo ururegwamo Prince Kid, ryaturutse ku kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023 hateganyijwe inama y’Abacamanza b’inkiko.

Prince Kid agiye kuburana ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yagizwe umwere mu mpera z’umwaka ushize ahita afungurwa nyuma y’amezi umunani yari amaze afunze.

Prince Kid akurikiranyweho icyaha cyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, byombi akaba yari yabigizweho umwere.

Ni ibyaha akekwaho gukorera bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe binyuranye.

Agiye kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, nyuma yuko mu cyumweru gishize yasezeranye mu mategeko na Iradukunda Elsa wigeze kwegukana ikamba muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru