Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

radiotv10by radiotv10
25/06/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Urubyiruko rw’u Rwanda rurasabwa kubyaza umusaruro amahirwe yo gushora imari mu Isoko ry’Imari n’Imigabane
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu ishoramari, Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Rwanda (RSE) n’Ikigega RNIT Iterambere bateguye ku nshuro ya mbere Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ryabereye muri Kigali Convention Centre.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abanyeshuri baturutse mu gihugu hose, abayobozi mu nzego za Leta, abikorera, abayobozi b’ibigo bikomeye n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bose bagamije kongerera urubyiruko ubumenyi n’ubushobozi bwo kwinjira mu isoko ry’imari nk’abashoramari.

Iri huriro ryasojwe n’irushanwa Capital Market University Challenge, aho abanyeshuri berekanye ubumenyi bafite ku isoko ry’imari banyuze mu bibazo n’ibiganiro by’ubusesenguzi. Mu banyeshuri 571 bitabiriye, barindwi babashije kugera mu cyiciro cya nyuma, batanu muri bo bahembwa imigabane mu masosiyete acuruza imigabane ku isoko, naho Didier Abimana Rutazuyaza yegukana igihembo cy’uwabaye uwa mbere kirimo imigabane ifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Bwana Thapelo Tsheole yashimangiye ko iyi gahunda itanga umusaruro ugaragara mu buzima bw’urubyiruko.

Yagize ati: “Binyuze mu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu, amarushanwa y’ubusesenguzi no kwimenyereza akazi, twereka urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’uruhare bagira mu bukungu bw’igihugu.”

Kuri iyi nshuro, gahunda yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 2,700, barimo 571 bagiye mu marushanwa nyirizina, biyongera ku bandi basaga 10,000 bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara, yavuze ko Leta izakomeza kongerera urubyiruko amahirwe yo kugana isoko ry’imari n’imigabane ndetse no gushora imari.

Ati: “Ni ingenzi cyane no urubyiruko rukomeza kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, ndetse turashishikariza urubyiruko rwo mu ngeri zitandukanye gukomeza kugana iri soko ry’imari n’imigabane nk’abashoramari.”

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba yasabye urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri kare.

Yagize ati: “Kwiyemeza gushora imari mu isoko ry’imigabane bivana umuntu mu rwego rw’abaguzi bikamushyira mu rwego rw’abafite uruhare rugaragara mu bukungu bw’igihugu ndetse n’abashoramari.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Brave Ngabo Olivier yashimangiye ko ishoramari rifite uruhare rukomeye mu kwigira k’umuntu no guteza imbere igihugu. Ati: “Iyo urubyiruko rushora imari rushyiraho umusingi wo kwigira no gutera imbere igihugu.”

Umwe mu begukanye intsinzi ku rwego rw’intara, Edwin Chancelin Nahimana wo mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko iri rushanwa ryaberetse amahirwe atandukanye isoko ry’imari ritanga, bityo bafata icyemezo cyo gutangira gushora imari mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane 2025 ryagaragaje ubushake bukomeye bw’u Rwanda bwo gukomeza guha urubyiruko ubumenyi mu kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’igihugu.

Umuyobozi CAM, Bwana Thapelo Tsheole avuga ko iyi gahunda yaje ikenewe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mutesi Rusagara yasezeranyije urubyiriko ko Leta izakomeza kubaba hafi
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Rwanda (RSE), Pierre Celestin Rwabukumba ashishikariza urubyiruko kwizigamira

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Brave Ngabo Olivier avuga ko ishoramari rikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Ubukungu
Abitwaye neza muri iri rushanwa bashyikirijwe ibihembo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eight =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zatanze ibikoresho bizafasha urubyiruko kwidagadura

Next Post

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y’igitero cya Misile yarashweho na Iran

Ubutumwa u Rwanda rwageneye Qatar nyuma y'igitero cya Misile yarashweho na Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.