Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya ikinyobwa gisembuye, rwasanzwe rukoresha ibirimo urusenda n’ibibabi by’itabi.
Uru ruganda ruherereye mu Kagari ka Nsinda, rwitwa Agahebuzo Drinks Processing, rukaba rwatunganyaga ibinyobwa birimo inzoga yitwa Ikaze.
Ubwo uru ruganda rwakorerwaga igenzura kuri uyu wa 05 Ugushyingo, ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, inzego z’umutekano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti Rwanda-FDA, byagaragaye ko rukora ibitujuje ubuziranenge.
Muri uru ruganda rwari rwarahawe uruhushya rwo gutunganya inzoga rukoresheje ibitoki, hagaragaye ibindi rwakoreshaga, birimo urusennda ndetse n’umusemburo uzwi nka Pakimaya ukoreshwa mu gutunganya imigati.
Ubwo abo muri izi nzego bahageraga, bahasanze amakarito arenga 60 y’umusemburo, ibilo 50 by’urusenda, ndetse n’imifuka irimo amajyane, byose bakoreshaga.
Hanagaragaye kandi inzoga zatunganyijwe n’uru ruganda zifite agaciro ka Miliyoni 16 Frw zari zitegereje kujyanwa ku Isoko, rukaba rwahise rufungwa nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab.
Yagize ati “Twasanzemo ibitemewe byinshi bakoreshaga birimo urusenda, pakimaya, itabi n’ibindi byinshi byatumye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano na Rwanda FDA urwo ruganda rufungwa.”
Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kujijisha abanywa inzoga zikorwa n’uru ruganda, ngo bumve ko zenze mu bitoki, bakoreshaga ibintu bihumura nkabyo cyangwa inanasi.
Ati “Rero twagize amakenga tujya kubagenzura tubatunguye dusanga bakoresha ibitemewe byinshi.”
Ibyasanzwe muri uru ruganda kandi birimo n’izi nzoga rwari rwaratunganyijwe, bigomba kwangizwa mu rwego rwo kwirinda ko byakoreshwa bikaba byateza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Uru ruganda rufunzwe nyuma y’ifungwa ry’izindi ziherutse kugaragaraho imigirire nk’iyi yo gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, zirimo Joyland Company LTD yakoraga umutobe uzwi nka Salama, ubu na wo wamaze guhagarikwa ku isoko, ndetse n’uruganda SKY BREWERY LTD rutunganya ikinyobwa cyitwa Intwali.
RADIOTV10








