Oda Nsabimana wasanzwemo Cancer yo mu ibere mu myaka 20 ishize akaza kwivuza agakira, ubu akaba yarinjiye mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara, yavuze ubuhamya bw’uburyo yasanzwemo iyi ndwara n’inzira yo kwivuza, ndetse anagira inama abagore kujya bisuzumisha kare.
Oda Nsabimana uri mu bashinze ikigo BCIEA (Breast Cancer Initiative East Africa) kigamije kurwanya iyi ndwara ya Cancer y’ibere, avuga ko yasanganywe iyi ndwara muri 2003 afite imyaka 39 nyuma yo kujya kwisuzumisha ubwo yumvaga ababara ibere.
Yafashe icyemezo cyo kujya kwisuzumisha ubwo yageraga mu urgo agasanga abana bareba ikiganiro kuri Televiziyo cyagiraga inama abagore barengeje imyaka 40 kujya bisuzuma Cancer y’ibere.
Muri icyo gihe na we yababaraga ibere mu gihe arikozeho, bucya ajya kwisuzumisha ariko umuganga akamubwira ko atari cancer ariko akamubwira ibimenyetso byayo.
Kugira ngo yizere koko atarwaye iyi ndwara, yagiriwe inama yo gukoresha ikizamini cya mammogram, ndetse ko muri icyo gihe (2003) hari umuganga umwe wari ufite imashini ikora iki kizamini ku giciro cy’ibihumbi 30 Frw ku ipere rimwe.
Ati “Natekereje ko ayo mafaranga nayakoresha mu byazamura ubucuruzi bwanjye aho kujya kwisuzumisha, cyane ko ibere ryanjye ritandyaga cyane. Mfata icyemezo cyo kudasubira kwa muganga.”
Gusa nyuma yaje kujyayo, akorerwa iki kizamini cya mammogram cyagaragaye ko hari ikibyimba muri rimwe mu mabere ye, umuganga akamugira inama yo kukibaga bakajya gupima ibizamini.
Ikizamini cyoherejwe i Butare cyane ko icyo gihe hari Laboratwari imwe yabisuzumaga, akaza gutegereza amezi atanu atarabona ibisubizo.
Avuga ko baje gusanga arwaye Cancer yo mu ibere, akagirwa inama yo kujya kwivuza hanze y’u Rwanda.
Ati “Byarampungabanyije. Njya gusenga, ndarira, ubundi ndataha njya kubibwira umuryango wanjye. Ntabwo byari byoroshye kubibabwira. Natakaje icyizere cyo kubaho, ntangira gutegereza urupfu.”
Gusa umwe mu nshuti ze basenganaga yari azi amakuru yuko Minisiteri y’Ubuzima ijya ifasha abantu kwivuza iyi ndwara, ndetse na we aza kujya kwivuriza i Nairobi muri Kenya, Guverinoma ikamwishyurira ibihumbi 6$.
Yuriye indege ku nshuro ye ya mbere ajya kwivuza, ariko ngo ajyenda nabwo yumvaga nta cyizere cy’ubuzima afite.
Ati “Nagiye nanatekereza ngo ariko ‘kuki iyi ndege itahanuka igashwanyuka bikarangirira aha?’ ariko nza kwibuka ko muri iyo ndege harimo abandi bagenzi batari barwaye.”
Yageze i Nairobi, amara iminsi itatu ntacyo ashyira mu nda, aho yumvaga ategereje urupfu. Ati “Ku munsi wa gatatu, nageze n’aho ntekereza ko napfuye, ariko nyuma ndahaguruka mbona birakunze, nsoma bibiliya ndanasenga.”
Amaze kuvurirwa i Nairobi yagarutse mu Rwanda, kugira ngo akomeze kwitabwaho. Ati “Bahise banshyira ku miti, kuva bakuraho ibere ryanjye rimwe, nahise njya muri chemotherapy [ubuvuzi bukorerwa abarwaye Cancer] byatumye umusatsi wanjye ushiraho.”
Muri ibyo bihe na bwo ntiyari yizeye gukira ku buryo kimwe mu byamubangamiye ari ugutakaza icyizere cy’ubuzima.
Avuga ko nubwo umuntu yakira Cancer ariko aba adakwiye kwirara, kuko iyi ndwara ikiriho.
Ati “Niba warakize Cancer ukaba umaze imyaka icumi, uba warakize rwose, ariko ndacyafite irindi bere, Cancer ishobora kugaruka mu rindi. Mu rugendo rwanjye, nakize Cancer, ariko buri gihe mpora nkoresha ibizimani.”
Inama atanga
Yaboneyeho kugira inama abandi bagore kujya bakoresha ibizamini hakiri kare, kuko biri mu bifasha umuntu kuba yakira iyi ndwara.
Ati “abantu kandi bagomba kujya baba hafi abantu barwaye. Kuko iyo batabonye inkunga, abarwayi bashobora kurwara agahinda gakabije, na byo bishobora gutuma urupfu rubatwara kare. Ni ngombwa ko abantu babafasha mu rugendo rwabo, babatera akanyabugabo.”
Nyuma yo gukira iyi Cancer, Oda Nsabimana, afatanyije na Philippa Kibugu-Decuir bombi bakize iyi ndwara, bashinze umuryango BCIEA muri 2007, mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kurwanya iyi ndwara ya Cancer yo mu ibere, no gufasha abayirwaye.
Uyu muryango ukorana n’ibigo by’amashuro, ukajya mu masoko ndetse ukanakora ubukangurambaga ubinyujije mu bitangazamakuru mu kuzamura ubumenyi kuri iyi ndwara ya Cancer yo mu ibere, aho umaze gufasha abantu barenga 100, ariko ku bw’ibyago, abarenga 20 bakaba baritabye Imana muri uyu mwaka bazize iyi ndwara.
Oda Nsabimana asaba abantu gukomeza ubukangurambaga bwo guhugura abagore, bakamenya ibimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo bisuzumisha hakiri kare n’uburyo bayirinda.
RADIOTV10