Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urugendo rutoroshye rw’uwakize Cancer yo mu ibere n’inama atanga zafasha benshi

radiotv10by radiotv10
07/11/2024
in MU RWANDA
0
Urugendo rutoroshye rw’uwakize Cancer yo mu ibere n’inama atanga zafasha benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Oda Nsabimana wasanzwemo Cancer yo mu ibere mu myaka 20 ishize akaza kwivuza agakira, ubu akaba yarinjiye mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara, yavuze ubuhamya bw’uburyo yasanzwemo iyi ndwara n’inzira yo kwivuza, ndetse anagira inama abagore kujya bisuzumisha kare.

Oda Nsabimana uri mu bashinze ikigo BCIEA (Breast Cancer Initiative East Africa) kigamije kurwanya iyi ndwara ya Cancer y’ibere, avuga ko yasanganywe iyi ndwara muri 2003 afite imyaka 39 nyuma yo kujya kwisuzumisha ubwo yumvaga ababara ibere.

Yafashe icyemezo cyo kujya kwisuzumisha ubwo yageraga mu urgo agasanga abana bareba ikiganiro kuri Televiziyo cyagiraga inama abagore barengeje imyaka 40 kujya bisuzuma Cancer y’ibere.

Muri icyo gihe na we yababaraga ibere mu gihe arikozeho, bucya ajya kwisuzumisha ariko umuganga akamubwira ko atari cancer ariko akamubwira ibimenyetso byayo.

Kugira ngo yizere koko atarwaye iyi ndwara, yagiriwe inama yo gukoresha ikizamini cya mammogram, ndetse ko muri icyo gihe (2003) hari umuganga umwe wari ufite imashini ikora iki kizamini ku giciro cy’ibihumbi 30 Frw ku ipere rimwe.

Ati “Natekereje ko ayo mafaranga nayakoresha mu byazamura ubucuruzi bwanjye aho kujya kwisuzumisha, cyane ko ibere ryanjye ritandyaga cyane. Mfata icyemezo cyo kudasubira kwa muganga.”

Gusa nyuma yaje kujyayo, akorerwa iki kizamini cya mammogram cyagaragaye ko hari ikibyimba muri rimwe mu mabere ye, umuganga akamugira inama yo kukibaga bakajya gupima ibizamini.

Ikizamini cyoherejwe i Butare cyane ko icyo gihe hari Laboratwari imwe yabisuzumaga, akaza gutegereza amezi atanu atarabona ibisubizo.

Avuga ko baje gusanga arwaye Cancer yo mu ibere, akagirwa inama yo kujya kwivuza hanze y’u Rwanda.

Ati “Byarampungabanyije. Njya gusenga, ndarira, ubundi ndataha njya kubibwira umuryango wanjye. Ntabwo byari byoroshye kubibabwira. Natakaje icyizere cyo kubaho, ntangira gutegereza urupfu.”

Gusa umwe mu nshuti ze basenganaga yari azi amakuru yuko Minisiteri y’Ubuzima ijya ifasha abantu kwivuza iyi ndwara, ndetse na we aza kujya kwivuriza i Nairobi muri Kenya, Guverinoma ikamwishyurira ibihumbi 6$.

Yuriye indege ku nshuro ye ya mbere ajya kwivuza, ariko ngo ajyenda nabwo yumvaga nta cyizere cy’ubuzima afite.

Ati “Nagiye nanatekereza ngo ariko ‘kuki iyi ndege itahanuka igashwanyuka bikarangirira aha?’ ariko nza kwibuka ko muri iyo ndege harimo abandi bagenzi batari barwaye.”

Yageze i Nairobi, amara iminsi itatu ntacyo ashyira mu nda, aho yumvaga ategereje urupfu. Ati “Ku munsi wa gatatu, nageze n’aho ntekereza ko napfuye, ariko nyuma ndahaguruka mbona birakunze, nsoma bibiliya ndanasenga.”

Amaze kuvurirwa i Nairobi yagarutse mu Rwanda, kugira ngo akomeze kwitabwaho. Ati “Bahise banshyira ku miti, kuva bakuraho ibere ryanjye rimwe, nahise njya muri chemotherapy [ubuvuzi bukorerwa abarwaye Cancer] byatumye umusatsi wanjye ushiraho.”

Muri ibyo bihe na bwo ntiyari yizeye gukira ku buryo kimwe mu byamubangamiye ari ugutakaza icyizere cy’ubuzima.

Avuga ko nubwo umuntu yakira Cancer ariko aba adakwiye kwirara, kuko iyi ndwara ikiriho.

Ati “Niba warakize Cancer ukaba umaze imyaka icumi, uba warakize rwose, ariko ndacyafite irindi bere, Cancer ishobora kugaruka mu rindi. Mu rugendo rwanjye, nakize Cancer, ariko buri gihe mpora nkoresha ibizimani.”

 

Inama atanga

Yaboneyeho kugira inama abandi bagore kujya bakoresha ibizamini hakiri kare, kuko biri mu bifasha umuntu kuba yakira iyi ndwara.

Ati “abantu kandi bagomba kujya baba hafi abantu barwaye. Kuko iyo batabonye inkunga, abarwayi bashobora kurwara agahinda gakabije, na byo bishobora gutuma urupfu rubatwara kare. Ni ngombwa ko abantu babafasha mu rugendo rwabo, babatera akanyabugabo.”

Nyuma yo gukira iyi Cancer, Oda Nsabimana, afatanyije na Philippa Kibugu-Decuir bombi bakize iyi ndwara, bashinze umuryango BCIEA muri 2007, mu rwego rwo gutanga umusanzu wo kurwanya iyi ndwara ya Cancer yo mu ibere, no gufasha abayirwaye.

Uyu muryango ukorana n’ibigo by’amashuro, ukajya mu masoko ndetse ukanakora ubukangurambaga ubinyujije mu bitangazamakuru mu kuzamura ubumenyi kuri iyi ndwara ya Cancer yo mu ibere, aho umaze gufasha abantu barenga 100, ariko ku bw’ibyago, abarenga 20 bakaba baritabye Imana muri uyu mwaka bazize iyi ndwara.

Oda Nsabimana asaba abantu gukomeza ubukangurambaga bwo guhugura abagore, bakamenya ibimenyetso by’iyi ndwara kugira ngo bisuzumisha hakiri kare n’uburyo bayirinda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

BREAKING: Hamenyekanye icyemezo Urukiko rwafatiye Miss Muheto

Next Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Trump ku bw’intsinzi ye y’amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.