Urujijo ku cyatumye umugabo atera icyuma mu mutima undi basangiraga inzoga kuri Noheli

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo ukurikiranyweho kwica mugenzi we amuteye icyuma mu mutima, nyamara barimo basangira mu kabari ubwo hizihizwaga Noheli.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko, akekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza ubwo hizihizwaga Noheli.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko aba bombi bariho basangira mu kabari kamwe ko mu gasantere ka Mpimba gaherereye muri Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru y’ubu bwicanyi kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, wavuze ko ubukekwaho, yateye icyuma mugenzi we mu mutima, akahasiga ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko uyu ukekwaho kwica mugenzi we bariho basangira, yahise afatwa agatabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitayo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “Bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.”

Hari amakuru yavaga mu baturage avuga ko ukekwaho kwivugana nyakwigendera yaba yari ari kwirwanaho ngo kuko yari agiye kwamburwa amafaranga, gusa Umuyobozi w’Akarere yabihakanye.

Dr Nahayo ati “Ibyo twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite yavuze ko nta n’amafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.”

Uyu muyobozi usaba abaturage kwirinda kujya bajya mu ntonganya zitari ngombwa, yavuze ko umuturage wese ugiza ikibazo aba agomba kwiyambaza inzego zikamufasha, anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu gihe hagaragaye ibishobora kuvamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’ibi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru