Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yashimiye abahanzi barimo uwo aherutse kwitabira igitaramo cye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abahanzi Nyarwanda bamaze iminsi basururutsa Abaturarwanda, bakabafasha kunogerwa n’iminsi mikuru.

Mu bahanzi bashimiwe na Minisitiri Utumatwishima, barimo Umuhanzi Nyarwanda Innocent uzwi nka Yago Pondat uherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise “Suwejo” mu gitaramo cyabaye mu cyumweru gishize tariki 22 Ukuboza 2023.

Izindi Nkuru

Dr. Utumatwishima kandi ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, aho yari kumwe n’abana be yagiye kubafasha kwishima.

Mu butumwa bwo gushima aba bahanzi, Dr. Utumatwishima yagize ati “Abahanzi mwadushimishije: Yago, Israel Mbonyi, Ruti Joel na Muyango, n’abandi turabashimiye.”

Israel Mbonyi na we ni umuhanzi uherutse gususurutsa Abaturarwanda mu gitaramo yise “Icyambu Live Concert” cyabereye muri BK Arena yari yakubise yuzuye, kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2023.

Ni mu gihe kandi Ruti Joel na we yataramiye Abaturarwanda kuri uyu wa Kabiri ubwo yamurikaga album ye yise ‘Musomandera’ mu gitaramo cyanitabiriwe n’abantu mu ngeri zinyuranye, barimo n’abakomeye nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, bucya Noheli ikaba, umuhanzi Jean Marie Muyango na we yamuritse album ye yise ‘Imbanzamumyambi’, mu gitaramo na cyo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Minisitiri w’Uruburyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima mu butumwa bwe ashimira aba bahanzi bafashije Abaturarwanda gusoza umwaka no gutangira undi neza, yagize ati Nta pressure mu mpera z’umwaka. Nta n’iyo dushaka ko izamuka mu ntangiro za 2024.”

Yasoje ubutumwa bwe yibutsa urubyiruko ruri mu bakunze kwitabira ibi bitaramo, kuzirikana gahunda Tunywe Less ndetse n’iya Gerayo Amahoro.

Minisitiri Utumatwishima n’umuryango we bitabiriye igitaramo cya Yago

Yago yamuritse album
Muyango na we yamuritse iye
Ruti Joel na we biba uko
Israel Mbonyi yongera guca impaka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru