Urujijo ku modoka yakongokeye mu muhanda abantu bareba ubwo yarimo igenda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka y’ivatiri yari mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali werecyeza mu Majyepfo, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ku mpamvu itaramenyekana.

Iyi modoka yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023 ubwo yari igeze ahazwi nko ku Gitikinyoni mu Karere ka Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavuze ko yafashwe n’inkongi uwo yari ayirimo akabona itangiye gucumba umwotsi, agahagarara ngo arebe ibibaye, ihita itangira gushya.

Uyu wari utwaye imodoka yahise ahamagara Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, na yo yagiye gutabara ariko igasanga yamaze gukongoka.

Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajemahoro, wavuze ko iyi modoka yafashwe n’inkongi saa mbiri zo mu gitondo.

Yagize ati Umushoferi yavuze ko yari irimo igenda abona imodoka itangiye gucumba umwotsi, ahagaze ngo arebe munsi abona umuriro watangiye gufata imodoka.”

CIP Sylvestre Twajemahoro yatangaje ko Polisi yahise itangira iperereza kugira ngo imenye icyateye iyi nkongi y’umuriro.

Yaboneyeho kugira inama abashoferi ko bajya bakoresha ubugenzuzi bw’ibinyabiziga byabo ku kigo cyabugenewe ariko na bo bakabanza kugenzura imodoka zabo mbere yo kuzikoresha.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru