Bwa mbere hahishuwe inzira nshya u Rwanda rwatangiye ku byo kurekura Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa ku bijyanye n’icyifuzo cyakunze gutangwa n’amahanga cyo kurekura no guha imbabazi Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, avuga ko u Rwanda rwanababariye abatari babikwiye.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bikorwa by’Ihuriro ry’Umutekano rizwi nka Global Security Forum ryatangiye none ku wa Mbere.

Izindi Nkuru

Steve Clemons wasasiye ikibazo cye avuga ko u Rwanda ari kimwe mu Bihugu bifite izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, ariko nanone rukaba rwaragarutsweho cyane ubwo rwafungaga Paul Rusesabagina uzwi kuri Film Hotel Rwanda yamukozweho akanayihererwa igihembo.

Uyu munyamakuru yavuze Perezida Paul Kagame yavuze ko Rusesabagina Paul yakoze ibyaha bikomeye kandi ko agomba kubibazwa kimwe n’abandi bose babihuriyeho, ariko ko yifuza kumenya niba hari impinduka zaba zarabayeho.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko “Icyo nabivugaho ni uko hari ibiriho bikorwa kuri byo, ntabwo turi abantu bashobora gutsimbarara ngo twifungire ahantu runaka ngo tureke kuba twatera intambwe igana imbere ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za America, byakunze gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina, ariko na rwo rugasubiza ko ibyo bidashoboka kuko uyu mugabo ari kimwe n’abandi bantu 20 baregwaga hamwe.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’uyu munyamakuru Steve Clemons, yakomeje avuga ko muri ibyo biriho bikorwa kuri iyi ngingo yo kubabarira Rusesabagina, atari nshya mu Rwanda kuko mu mateka yarwo hari benshi bagiye bahabwa imbabazi barakoze ibyaha binyuranye.

Ati “Nkuko ubizi urebye no mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twajya imbere tugakomeza inzira itugeza ku byiza, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa. Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Hari ibiganiro biriho bikorwa harebwa inzira zose zishoboka zigamije gukemura icyo kibazo hatabayeho kunyuranya n’amahame yacyo kandi ndizera ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Paul Rusesabagina wafashwe muri Kanama 2020, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero by’umutwe yari akuriye wa MRCD-FLN wagabye mu bice birimo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2018.

Muri Mata umwaka ushize wa 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Paul Rusesabagina cyanafashwe n’Urukiko Rukuru rwaburanishije uru rubanza rwaregwagamo abantu 21.

RADIOTV10

Comments 1

  1. DIEUDONNE GATABAZI says:

    Please send me the questions

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru