Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

radiotv10by radiotv10
13/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye ibikoresho bizifashishwa mu ruganda rukora inkingo n’imiti, birimo imashini kabuhariwe mu rwego rw’ubuvuzi, ziturutse mu kigo gikomeye ku Isi mu byo gutunganya inkingo kizwi nka BioNTech.

Ibi bikoresho byakiriwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, ubwo indege yabizanye yasesekaraga kuri iki kibuga.

Ibi bikoresho bizanywe mu cyiciro cya mbere, birimo imashini bizakoreshwa n’uruganda ruzatangira gutunganya inkingo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, bikaba byaturutse mu kigo cya BioNTech cyo mu Budage kizwiho gukora inkingo n’imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wagiye kwakira ibi bikoresho, yavuze ko ibi bikoresho bizanywe mu cyiciro cya mbere, bizakurikirwa n’ibindi bizagenda biza nyuma.

Ati “Ariko iby’ingenzi biri gukurwa muri iyi ndege, ni byo by’ibanze biri bukore igice kimwe cy’urwo ruganda hari ibindi bizagenda byongerwaho.”

Dr Sabin uvuga ko imirimo yo gukora inkingo itahita itangira kuko hanakenewe n’abakozi babizobereyemo barimo n’abazaturuka muri kiriya kigo cya BioNTech, bagomba kuza ariko hakaba n’abamaze kugera mu Rwanda.

Ati “Ku buryo hari n’Abanyarwanda batangiye kwiga, na bo hari abari kugenda bamenya ibikoresho n’ibikorwa muri ubu buhanga bushya bwo gukora inkingo ariko n’imiti.”

Dr Sabin avuga ko uretse kuba uru ruganda ruzagirira akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ariko ruzanafasha uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

Muri Kamena 2022, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo uwa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus; bashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa uru ruganda rutunganya inkingo, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ku kibuga cy’indege uyu munsi ubwo hakirwaga ibi bikoresho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + two =

Previous Post

Bwa mbere hahishuwe inzira nshya u Rwanda rwatangiye ku byo kurekura Rusesabagina

Next Post

Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere

Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.