Wednesday, September 11, 2024

U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye ibikoresho bizifashishwa mu ruganda rukora inkingo n’imiti, birimo imashini kabuhariwe mu rwego rw’ubuvuzi, ziturutse mu kigo gikomeye ku Isi mu byo gutunganya inkingo kizwi nka BioNTech.

Ibi bikoresho byakiriwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, ubwo indege yabizanye yasesekaraga kuri iki kibuga.

Ibi bikoresho bizanywe mu cyiciro cya mbere, birimo imashini bizakoreshwa n’uruganda ruzatangira gutunganya inkingo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, bikaba byaturutse mu kigo cya BioNTech cyo mu Budage kizwiho gukora inkingo n’imiti.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana wagiye kwakira ibi bikoresho, yavuze ko ibi bikoresho bizanywe mu cyiciro cya mbere, bizakurikirwa n’ibindi bizagenda biza nyuma.

Ati “Ariko iby’ingenzi biri gukurwa muri iyi ndege, ni byo by’ibanze biri bukore igice kimwe cy’urwo ruganda hari ibindi bizagenda byongerwaho.”

Dr Sabin uvuga ko imirimo yo gukora inkingo itahita itangira kuko hanakenewe n’abakozi babizobereyemo barimo n’abazaturuka muri kiriya kigo cya BioNTech, bagomba kuza ariko hakaba n’abamaze kugera mu Rwanda.

Ati “Ku buryo hari n’Abanyarwanda batangiye kwiga, na bo hari abari kugenda bamenya ibikoresho n’ibikorwa muri ubu buhanga bushya bwo gukora inkingo ariko n’imiti.”

Dr Sabin avuga ko uretse kuba uru ruganda ruzagirira akamaro urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ariko ruzanafasha uru rwego ku Mugabane wa Afurika.

Muri Kamena 2022, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo uwa BioNTech, Prof Dr Uğur Şahin, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus; bashyize ibuye ry’ifatizo ahagomba kubakwa uru ruganda rutunganya inkingo, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ku kibuga cy’indege uyu munsi ubwo hakirwaga ibi bikoresho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts