Gukemura vuba ikibazo cyazamuwe kenshi n’Abanyakigali,…Imyanzuro y’Umushyikirano2023 iratanga icyizere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yateranye mu mpera z’ukwezi gushize, yagiye hanze, irimo ugaruka ku kibazo cy’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, unagaragaza igikwiye gukorwa ngo kiranduke,ndetse n’umuti w’ibindi bibazo byugarije Abanyarwanda.

Iyi myanzuro yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, igaruka ku ngingo nyamukuru zaganiriweho muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki 27 na 28 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yatangiwemo ibiganiro byibanze ku byavuye mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe umwaka ushize wa 2022, guteza imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Imyanzuro 13 yafatiwe muri iyi nama, ikubiye mu nzego eshanu; Ubukungu, Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza n’Uburere mboneragihugu.

Mu rwego rw’Ubukungu, umwanzuro wa mbere ugaruka ku rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, aho hemejwe ko hagomba “koroshywa kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi” ndetse no gufasha aborozi kongera umukamo.

Umwanzuro wa kabiri w’iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano, na wo uri mu rwego rw’Ubukungu, uvuga ko “ikibazo cy’imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali kigomba gukemuka vuba, hagurwa izindi [imodoka] no kuvugurura gare z’imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenewe n’abagenerwabikorwa.”

Umwanzuro wa karindwi na wo uri muri uru rwego rw’Ubukungu, ugira uti “Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.”

Mu rwego rw’uburezi, hafashwe umwanzuro wo “Gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.”

Ibi bizakorwa hibandwa ku kongera umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no gukorana n’abikorera mu bijyanye no kumenyereza abanyeshuri umwuga.

Mu rwego rw’Ubuzima, hemejwe ko hashyirwa mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry’abana, harushwaho kwifashisha Abajyanama b’ubuzima.

Ingingo ya 12 yo mu rwego rw’imibereho myiza, ivuga ko hakomba gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye, hibandwa mu gukumira amakimbirane mu miryango, kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 13 ijyanye n’uburere mboneragihugu, ivuga ko hagomba gutezwa imbere ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n’indangagaciro nyakuri by’Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y’Itorere haba mu Rwanda no mu mahanga.

IMYANZURO YOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru