Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bwa mbere hahishuwe inzira nshya u Rwanda rwatangiye ku byo kurekura Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
13/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
1
Bwa mbere hahishuwe inzira nshya u Rwanda rwatangiye ku byo kurekura Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko hari ibiganiro biri gukorwa ku bijyanye n’icyifuzo cyakunze gutangwa n’amahanga cyo kurekura no guha imbabazi Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, avuga ko u Rwanda rwanababariye abatari babikwiye.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bikorwa by’Ihuriro ry’Umutekano rizwi nka Global Security Forum ryatangiye none ku wa Mbere.

Steve Clemons wasasiye ikibazo cye avuga ko u Rwanda ari kimwe mu Bihugu bifite izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, ariko nanone rukaba rwaragarutsweho cyane ubwo rwafungaga Paul Rusesabagina uzwi kuri Film Hotel Rwanda yamukozweho akanayihererwa igihembo.

Uyu munyamakuru yavuze Perezida Paul Kagame yavuze ko Rusesabagina Paul yakoze ibyaha bikomeye kandi ko agomba kubibazwa kimwe n’abandi bose babihuriyeho, ariko ko yifuza kumenya niba hari impinduka zaba zarabayeho.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko “Icyo nabivugaho ni uko hari ibiriho bikorwa kuri byo, ntabwo turi abantu bashobora gutsimbarara ngo twifungire ahantu runaka ngo tureke kuba twatera intambwe igana imbere ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za America, byakunze gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina, ariko na rwo rugasubiza ko ibyo bidashoboka kuko uyu mugabo ari kimwe n’abandi bantu 20 baregwaga hamwe.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’uyu munyamakuru Steve Clemons, yakomeje avuga ko muri ibyo biriho bikorwa kuri iyi ngingo yo kubabarira Rusesabagina, atari nshya mu Rwanda kuko mu mateka yarwo hari benshi bagiye bahabwa imbabazi barakoze ibyaha binyuranye.

Ati “Nkuko ubizi urebye no mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twajya imbere tugakomeza inzira itugeza ku byiza, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa. Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje agira ati “Hari ibiganiro biriho bikorwa harebwa inzira zose zishoboka zigamije gukemura icyo kibazo hatabayeho kunyuranya n’amahame yacyo kandi ndizera ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Paul Rusesabagina wafashwe muri Kanama 2020, yahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero by’umutwe yari akuriye wa MRCD-FLN wagabye mu bice birimo i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mwaka wa 2018.

Muri Mata umwaka ushize wa 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Paul Rusesabagina cyanafashwe n’Urukiko Rukuru rwaburanishije uru rubanza rwaregwagamo abantu 21.

RADIOTV10

Comments 1

  1. DIEUDONNE GATABAZI says:
    3 years ago

    Please send me the questions

    Reply

Leave a Reply to DIEUDONNE GATABAZI Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Urujijo ku modoka yakongokeye mu muhanda abantu bareba ubwo yarimo igenda

Next Post

U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

Rwanda Strengthens Its Position in the Global Tungsten Supply Chain

by radiotv10
06/01/2026
0

Deep beneath the hills of Nyakabingo in Rulindo District, northern Rwanda, lies one of Africa’s most important sources of tungsten,...

Cost of Gorilla Trekking Reduced

Cost of Gorilla Trekking Reduced

by radiotv10
06/01/2026
0

The Rwanda Development Board (RDB) has announced a reduction in gorilla trekking permit fees for the entire year of 2026,...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

IZIHERUKA

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa
IMYIDAGADURO

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

by radiotv10
06/01/2026
0

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

U Rwanda rwateye indi ntambwe iruganisha kuba kimwe mu Bihugu bicye bikorerwamo inkingo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.