Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukuri mpamo ku mafoto byavugwaga ko ari ay’umurambo w’Umuyobozi w’Ikirenga akimara kwicwa

radiotv10by radiotv10
03/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ukuri mpamo ku mafoto byavugwaga ko ari ay’umurambo w’Umuyobozi w’Ikirenga akimara kwicwa
Share on FacebookShare on Twitter

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari ay’umurambo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yagwiriwe n’ibisate by’inkuta, byemejwe ko ari ay’Ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI).

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Ayatollah Ali Khamenei yishwe tariki 28 Gashyantare 2026 n’ibitero bya Israel na Leta Zunze Ubumwe za America.

Amakuru dukesha Urubuga rwa AFP rugenzura ukuri ku bivugwa (AFP Fact Check) avuga ko hagendewe ku isesengura ryakorewe aya mafoto, bigaragara ko yakozwe n’ubwenge bukorano.

Iki gitangazamakuru cyagendeye ku ifoto yari yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook tariki 01 Werurwe, yari iherekejwe n’ubutumwa buvuga ko “Itangazamakuru mpuzamahanga ryashyize hanze umurambo w’Umuyobozi w’Ikirange wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, wishwe n’igitero cya cya Leta Zunze Ubumwe za America zifatanyije na Israel ku wa Gatandatu.”

Iyi foto igaragaza Khamenei aryamye yapfuye, yagwiriwe n’ibisate by’inkuta, yanifashishijwe na Al Jazeera mu mashusho yakoreshejwe n’iki gitangazamakuru mu makuru yacyo.

Nanone indi foto nka yo, igaragaza abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi, bari gukura ibisate by’inkuta ku murambo wa Khamenei, na yo kuri uriya munsi yanyujijwe kuri X iherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Iran yashyize hanze ifoto y’umurambo wa Khamenei uri munsi y’ibisate by’inkuta.”

Aya mafoto kandi yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye nka YouTube na X, aherekejwe n’ubutumwa bwo mu ndimi zinyuranye, aho yashyizweho nyuma yuko Iran yemeje urupfu rw’uriya wari Umuyobozi w’Ikirenga wayo.

AFP Fact Check ivuga ko kugeza ubu nta mafoto ya nyayo y’umurambo wa Khamenei yari yajya hanze, ahubwo ko akomeje gusakara ari ayakozwe n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI-generated).

Mu isesengura ryakorewe ifoto ya mbere igaragaza itakaswe, yasakaye kuri Facebook, iyo umuntu ayitegereje neza, abonaho ikirango cya “Meta AI”.

Nanone kandi amaboko n’intoki bya Khamenei bigaragara nk’ibidafite imiterere myiza, ndetse bitanareshya, bishimangira ko yakozwe na AI.

Isesengura kandi ryakozwe n’ikoranabuhanga ritahura ko ikintu cyakozwe na AI (AI-detector tool Vera.ai), ryagaragaje amahirwe menshi ko iriya foto yakozwe na AI.

Kimwe n’isesengura ryakorewe ifoto ya kabiri na yo yasakaye, hifashijwe n’ubundi ikoranabuhanga ritahura ibyakozwe na AI rizwi nka Hive Moderation AI video detector, na ryo ryagaragaje ko “hari amahirwe menshi ko yakozwe na AI kandi ari ibihimbano.”

Nanone kandi abagaragara mu bikorwa by’ubutabazi muri iriya foto ya AI, batandukanye cyane n’amafoto y’aba nyabo babikoze bafotowe n’Ibiro Ntaramakuru bya Iran.

Ivomo/AFP Fact Check

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Amakuru mashya: AFC/M23 itangaje ko abarwanyi bayo baryamiye amajanja mu gihe ibitero byakajije umurego

Next Post

AFC/M23 yohereje abasirikare gushwanyaguza ‘drones’ za FARDC inaca amarenga guhorera Col.Willy Ngoma

Related Posts

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

by radiotv10
08/04/2026
1

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwashyizeho Vicky Ntumba nk’Umuyobozi Mukuru wa Cabinet ushinzwe ubuhuzabikorwa...

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa urujijo ku mibare nyakuri y’abahitanywe n’iturika ry’ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
08/04/2026
0

Nyuma y’icyumweru habaye iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, amakuru aravuga ko hakiri urujijo...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yohereje abasirikare gushwanyaguza ‘drones’ za FARDC inaca amarenga guhorera Col.Willy Ngoma

AFC/M23 yohereje abasirikare gushwanyaguza 'drones' za FARDC inaca amarenga guhorera Col.Willy Ngoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.