Umusore w’imyaka 25 wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero, bamusanze mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi amanitse mu mugozi yarapfuye. Abo mu muryango we bavuga ko hari uwo bari baragiranye ikibazo akamubwira ko azamwica.
Umurambo w’uyu musore witwa Byiringiro Emmanuel, wasanzwe mu Mudugudu wa Gacamahembe mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe.
Umubiri we wagaragaye ubwo umufundi yari agiye gusakara ahantu havaga, abona umurambo w’uyu musore, bihita bimenyeshwa umuryango wari umaze iminsi utaka ko wabuze umuntu, baje basanga ni we.
Hari hagiye gushira icyumweru nyakwigendera aburiwe irengero ndetse abo mu muryango we bavuga ko hari ikibazo yaragiranye n’umuntu batashatse kuvuga mu buryo bwo kutica iperereza.
Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko uwo muntu wari wagiranye ikibazo n’uyu musore, yamubwiye ko azamugirira nabi, ku buryo bakeka ko bifitanye isano n’uru rupfu aho kuba yariyahuye.
Se wabo wa nyakwigendera witwa Ntirivamunda Daniel yagize ati “Ntabwo yimanitse. Ni abaje kumumanikamo, nibyo bigaragara kuko amaguru ahagaze hasi. Twamubuze ku wa Kane tujya gutanga ikirego muri RIB dusobanura ukuntu yagiranye ikibazo n’umuntu kandi yaramubwiye ko azamwica.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux yabwiye RADIOTV10 ko atari azi amakuru y’uko nyakwigendera yari amaze iminsi abuze ,icyakora yemeza ko ubuyobozi bwamenye iby’uru rupfu narwo rukihutira kumenyesha urwego rushinzwe iperereza.
Hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyahitanye nyakwigendera, niba hari n’ababigizemo uruhare.
Bibaye nyuma y’umunsi umwe nanone mu Murenge wa Mururu muri aka Karere ka Rutsizi habonetse undi muntu w’umukobwa umanitse.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10