• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in MU RWANDA
0
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo kuva iyi gahunda yatangira ariko batarabona ibyangombwa byabo, kuko ibyasohotse byaje biri mu mazina y’abandi.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Bweru mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi, bavuga ko kuva mu Rwanda hatangira igikorwa cyo kwandikisha ubutaka, na bo babubaruje, ariko kugeza n’ubu imyaka imaze kuba myinshi nta byangombwa by’ubutaka bwabo bahawe.

Ni ubutaka aba baturage bavuga ko bari batuyemo na mbere y’uko igikorwa cyo kubarura ubutaka mu Rwanda gitangira, ndetse na bo babaruza ubutaka bwabo bari batuyemo nk’abandi.

Mu gihe cyo gufata ibyangombwa by’ubutaka, bo bakabwirwa ko ibyabo bitarasohoka, ariko nyuma baza kubwirwa ko ubutaka batuyemo bwagiye bwandikwa ku mazina batazi, ndetse n’abo bazi, wababaza bakakubwira ko batazi uburyo ubwo butaka babwanditsweho.

Hategekimana Venuste ati “Twabaruje ubutaka nk’abandi, ariko dutegereza ibyangombwa by’ubutaka bwacu turaheba. Nanubu imyaka ishize ari myinshi tubitegereje twarahebye; iyo tubajije dusanga byanditse ku bandi tutanazi.”

Kmanana ati “Twe twumva ari amanyanga, kuko nta kuntu ubutaka buza bwanditseho abo tutazi kandi ubutaka twarabutuyemo kuva kera. Wanabaza ukabona ibibazo byawe ntibikurikiranwa. Turasaba ko byakurikiranwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka bwacu.”

Kankera ati “Tujya kureba tugasanga ibyangombwa bibaruyeho abandi tutanazi. Bibaye byiza badukosorera, kuko turahangayitse.”

Abaturage bavuga ko batumva impamvu ubutaka bwabo bwanditse ku bandi, ari na byo baheraho basaba ko bakosorerwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo, dore ko iyo bagiye kubaza nta gisubizo bahabwa kibaha icyizere cyo kubona ibyo byangombwa.

Ni ikibazo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagisozi butagira byinshi buvugaho, gusa mu butumwa bugufi Umuyobozi w’Umurenge wa Nyagisozi, Sylidio Habinshuti, yahaye umunyamakuru wa RadioTV10 yagize ati “Iki kibazo twarakimenye, twabahuje n’umukozi w’Umurenge ushinzwe imiturire, kugira ngo abafashe kumenya uko babona umu-technicien wabafasha gukora subdivision.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyanza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwaremezo muri aka Karere, Habimana Evariste, avuga ko aba baturage bajya ku Irembo bakarebaho ibyangombwa, bagira ikibazo bakegera inzego z’ibanze zikabafasha.

Mu butumwa bugufi yagize ati “Ibyangombwa by’ubutaka biri ku Irembo; mwababwira bakagana Irembo, abagize ikibazo bakagana ubuyobozi bubegereye, Umurenge cyangwa Akagari.”

Nubwo uyu mukozi ushinzwe imiturire avuga ibi, aba baturage bavuga ko aho ku Irembo abohereza kureba ibyangombwa byabo, iyo bagiyeho bababwira ko ubutaka bubaruye ku bandi, ari na byo bifuza ko byakosorwa bagasubizwa ubutaka bwabo. Abafite iki kibazo ni abaturage barenga 53 bo muri uwo Mudugudu wa Bweru, bagasaba inzego bireba kubakurikiranira ikibazo cyabo kigakemuka bakabona ibyangombwa by’ubutaka.

Aba baturage basaba kurenganurwa

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Next Post

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n'Igihugu iherutse na yo gukanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.