Urukiko rutegetse ko ukekwaho kwiba telefone ya The Ben afungurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukekwaho kwiba telefone y’umuhanzi The Ben, wari wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, akajurira, Urukiko yajuririye rutegetse ko arekurwa by’agateganyo.

X-Dealer watawe muri yombi tariki 05 Ukwakira 2023, akurikiranyweho kwibira telefone ya The Ben Bujumbura mu Burundi, ubwo uyu muhanzi yari yagiye gutaramira Abarundi.

Izindi Nkuru

Ni telefone akekwaho kwiba tariki 30 Nzeri 2023, aho Ubushinjacyaha buvuga ko yayibye yarahawe ikiraka cyo kuzishyurwa miliyoni 5 Frw.

Nyuma y’uko ku wa 23 Ukwakira 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rufashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, uregwa yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu bururire bwaburanishijwe mu cyumweru gishize tariki 13 Ugushyingo 2023, uregwa yasabaga Urukiko gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere, ngo kuko cyashingiye ku buhamya bwatanzwe n’utarageze aho bivugwa ko hibiwe telefone akekwaho kwiba.

Uregwa kandi yavugaga ko bitumvikana ukuntu yahabwa ikiraka cya miliyoni 5 Frw cyo kwiba telefone y’agaciro ka Miliyoni 1,4 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahaye agaciro ubujurire bw’uregwa, wifuje gukurikirana wari hanze, rutegeka ko arekurwa.

Icyakora Umucamanza yavuze ko nk’uko byagaragajwe n’Ubushinjacyaha, hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora iki cyaha, bityo ko ategetswe kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatanu wa nyuma wa buri cyumweru.

Urukiko kandi rwavuze ko iki cyemezo cyo kurekura by’agateganyo uregwa, gishingiye ku mwishingizi we watanzwe ari we umunyamategeko we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru